Igisubizo cya M23 ku bibaza amaherezo yayo nyuma yo kuva mu bice bitandukanye yahoze igenzura

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 wasubije abibaza amaherezo yawo, nyuma y’uko ukomeje kuva mu bice bitandukanye wigaruriye mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mutwe mu cyumweru gishize watangaje ko wavuye mu duce twa Karuba, Muremure, Nyamitima, Nkingo, Kagano, Kihuli (ku minara itatu) ndetse no mu nkengero zatwo. Ni uduce twose two muri Teritwari ya Masisi yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru kandi avuga ko abarwanyi b’uyu mutwe bamaze kuva mu duce dutandukanye dukikije Umujyi wa Sake muri Masisi.

Umuvugizi wungirije wa M23, Munyarugerero Canisius, yatangaje ko kuva muri turiya duce biri mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro y’inama z’abakuru b’ibihugu by’akarere basabye M23 guhagarika imirwano ndetse ikanava mu bice yigaruriye.

Inama y’Abagaba bakuru b’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yateraniye i Nairobi mu kwezi gushize yahaye M23 itariki ya 30 Werurwe nka nyirantarengwa yo kuba yamaze kuva mu duce yose yafashe ikajya mu birindiro byayo bya kera muri Sabyinyo.

Mu gihe abarwanyi b’uriya mutwe bakomeje kurekura ibice umaze igihe ugenzura, hari abafite impungenge z’uko Leta ya Congo Kinshasa yaba irimo kubashuka bijyanye n’uko imaze igihe ivuga ko idashobora kuganira na bo, bityo amaherezo bakazabura byose nk’ingata imennye.

Munyarugerero ubwo yabazwaga na Bingwa TV News ikizakurikiraho mu gihe Leta ya Congo yaba yanze kuva mu biganiro na M23, yasubije ko nta kabuza uriya mutwe uzongera ukubura intwaro.

Ati: “Uwirengera ashyirwa ari uko apfuye cyangwa se ageze ku ntego y’amahoro.”

Yakomeje agira ati: “Ibice twavuyemo ntabwo ari ukubera ko twari twaneshejwe, nta n’ubwo twahavuye imbara nkeya, twahavuye ku bw’ubushake bwo kubahiriza imyanzuro y’abakuru b’ibihugu. Kuhisubiza rero no kuhagaruza biroroshye cyane, kuko urwanira ukuri n’uharanira amahoro ntabwo ajya apfa kuneshwa.”

Munyarugerero yongeye gushimangira ko M23 itazigera ijya muri Sabyinyo, ngo kuko aha yoherejwe hagenewe gutura inyamaswa aho gutura abantu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *