Perezida Paul Kagame yasubije mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi aherutse gutangaza ko bishoboka igihugu cye cya RDC gishobora kwisanga mu ntambara n’u Rwanda, avuga ko abona bitapfa gushoboka ko ibihugu byombi birwana.
Hari mu kiganiro cyihariye Umukuru w’Igihugu aheruka kugirana n’umunyamakuru Marc Perelman wa Televiziyo ya France 24.
Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi mike Perezida Tshisekedi na we agiranye ikiganiro cyihariye n’ikinyamakuru Financial Times.
Icyo gihe yongeye gushinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, gusa avuga ko nirukomeza ibikorwa by’ubushotoranyi ku gihugu cye, bishobora kuzarangira ibihugu byombi byisanze mu ntambara.
Ati: “Uku gushoboka [kw’intambara yeruye] ntikugomba kwirengagizwa. Ubushotoranyi bw’u Rwanda nibukomeza, ntabwo tuzicara ngo duceceke.”
Yunzemo ati: “Ntabwo turi abanyantege nke” mu kwerekana ko igisirikare cya RDC, FARDC, gifite ubushobozi bwo guhangana n’icy’u Rwanda, RDF.
Mu kiganiro na France 24, Perezida Kagame yabajijwe niba yaba yarabwiwe na Tshisekedi imbonankubone ko Congo n’u Rwanda bishobora kwisanga mu ntambara, asubiza ko bitigeze bibaho.
Yakomeje agira ati: “cyakora cyo nabibonye muri Financial Times, ariko icyo ndi kuvuga ni uko ntabona ko byoroshye cyangwa se ngo mpfe gutekereza intambara cyangwa se ngo nyitege. Reka ibyo tubishyire ku ruhande.”
Perezida Kagame yasobanuye ko mu rwego rwo kwirinda intambara ari yo mpamvu we na Tshisekedi baheruka guhurira muri Angola kugira ngo barebere hamwe uko ibitumvikanwaho byakemurwa mu mahoro.
Yavuze ko yifuza kandi yizeye ko ibi biganiro bizatanga umusaruro ku bibazo bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi.



2 Responses
Igisubizo cya Perezida Kagame kuri Tshisekedi wavuze ko u Rwanda na RDC bishobora kwisanga mu ntambara
Iterambere iwacu
Igisubizo cya Perezida Kagame kuri Tshisekedi wavuze ko u Rwanda na RDC bishobora kwisanga mu ntambara
Iterambere iwacu