Ingabo z’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique zagiye zinengerwa guceceka, ntizitange amakuru y’imigendekere y’urugamba zihanganyemo n’umutwe w’iterabwoba wa Al Sunnah wa Jama’ah mu ntara ya Cabo Delgado.
Abazinenze bashingiraga ku kuba ingabo z’u Rwanda ziri muri iyi ntara, zo zigerageza kuyatangaza, zivuga ibyo zimaze kugeraho n’imbogamizi zihura nazo. Mu byo zatangaje ko zagezeho, harimo: kwica ibyihebe bibarirwa mu 100, gufata mpiri bimwe, gufata intwaro zabyo no kubohora bamwe mu bo byari byarashimuse. Mu mbogamizi harimo: gupfusha abasirikare bane no gukomerekesha 14.
Mu kiganiro yagiriye kuri SABC News, Komanda wungirije w’Ingabo za SADC zihanganye n’ibi byihebe, Brig. Gen. Dumizani Nzinge yabajijwe impamvu bo badatanga amakuru nk’uko ingabo z’u Rwanda zibigenza, ahita aboneraho umwanya wo kuyatanga yose uko yakabaye.
Umunyamakuru yamubajije ati: “Habayeho ukunenga ko ingabo za SADC zitatanze mu buryo buhagije amakuru yerekeye ibyo zigeraho mu gukemura iki kibazo. Ariko mufite izindi ngabo zaturutse mu Rwanda zagiye zitangaza imbogamizi zihura nazo, ariko n’ibyo zimaze kugeraho. Kubera iki habayeho kudatanga amakuru?”
Gen. Nzinge yasubije ati: “Kugeza ubu hari ibyo twagezeho. Ntabwo byari byoroshye, twagabye ibitero ku birindiro bitatu by’umutwe w’iterabwoba mu ishyamba, twishe ibyihebe 20, dufata mpiri bibiri ubu bari mu maboko y’abayobozi mu nzego z’ibanze, kandi twabashije kubohora abaturage batatu bari barashimutiwe mu ishyamba. Twafashe ibikoresho byinshi; intwaro, imodoka, inyandiko, mudasobwa, telefone, ibyo ni bimwe mu byo twagezeho.”
Ingabo za SADC n’iz’u Rwanda zageze muri Mozambique mu ntangiriro za Nyakanga 2021. Zikorera mu bice bitandukanye, zikaba zihuriye ku mikoranire n’ingabo z’iki gihugu cyazakiriye, FADM.



2 Responses
Igisubizo cya SADC ku mpamvu ingabo zayo zidatanga amakuru y’urugamba nk’uko RDF ibigenza
Ndarata ubutwari bw’ ingabo z’u Rwanda
Igisubizo cya SADC ku mpamvu ingabo zayo zidatanga amakuru y’urugamba nk’uko RDF ibigenza
Ndarata ubutwari bw’ ingabo z’u Rwanda