Uwahoze ari umutoza wa Manchester United, Jose Mourinho yagize icyo avuga ku mukinnyi abonaho ubuhanga hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ‘Soccer Laduma’ Mouriho ntiyashatse kwerura ngo agire uwo avuga ko arusha undi.
Ati “ Messi ahanganye na Cristiano, ni impaka z’igihe kirekire. Ntekereza ko atari ibintu byiza kubagereranya.”
Uyu Munyapolotigari yongeyeho ko “ Si byiza kuvuga ko umwe arusha undi kuko njye mbona n’ubundi ntibasa.”
Jose Mourinho yagize icyo avuga kuri Cristiano Ronaldo yigeze gutoza mu ikipe ya Real Madrid yo muri Esipanye ( Espagne).
Ati “ Ikintu cyonyine navugaho ni uko igihe nabaga mfite Ronaldo ku ruhande rwanjye nabaga nishimye. Igihe nabaga ngiye guhura na Messi nabaga ntekereza cyane uko nafasha ikipe yanjye.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Mourinho yemeza ko bitangaje kuba aba bagabo bombi bamaze imyaka irenga icumi bari ku rwego rwo hejuru, batsinda buri munsi.
Uyu mugabo wiyita ‘Special one’ kuri ubu nta kazi afite nyuma yo kwirukana ku mwanya wo gutoza Manchester United kuwa 18 Ukuboza 2018.


