Igiterane mpuzamahanga cy’itorero Angilikani cyagombaga kumara iminsi ine kibera mu karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu cyahagaritswe ikitaraganya.
Ni igiterane cy’ububyutse cyaberaga mu ishuri Muhabura Integrated Polytechnic College ruherereye mu mujyi wa Musanze, kikaba cyari cyitabiriwe n’abarenga 5,000.
Intego y’iki gitaramo cyari cyateguwe n’Itorero EAR Diyosezi ya Shyira yari iyo “gukora ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge no kurwanya amakimbirane yo mu miryango.”
Kuri uyu wa Gatanu Umukuru w’Igihugu ubwo yari i Nkumba mu karere ka Burera aho yari yitabiriye umuhango wo gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13, yavuze ko yanyuze ahabereye kiriya giterane yumva abantu basakuza; abajije ibyari byabaye asubizwa ko ari cyo ndetse ko kizageza ku itariki ya 29 Kanama.
Yagize ati: “Nza hano hari ahantu numvise abantu basakuza cyane, barambwira ngo bari mu giterane, ndavuga nti igiterane cyo kugira gute? Bambwiye ko ari igiterane cy’abanyamasengesho ngo kigomba kumara ibyumweru kikazarangira ahari ku itariki 29.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ari byiza kuba abantu babona umwanya wo kwisanzura bagakora ibyo bashaka harimo no gusenga, gusa agaragaza ko abantu bakwiye no kwibaza icyo gusenga bibamarira mu bijyanye n’amajyambere.
Ati: “Njye iyo numvise nk’ibyo ndabaza nti ibi biradufasha kugera he? N’abo babirimo birabafasha kugera he mu majyambere. Kubyitabira ukajyayo ugasenga ukamara amasaha 24 ku munsi ariko njye ndenga aho nkabanza nti haravamo iki kuri wowe, kuri njye no ku bandi bose muri rusange?”
Ntiharamenyekana niba hari uruhare Umukuru w’Igihugu yaba yagize mu guhagarika kiriya giterane.
Mu gihe mu busanzwe Igiterane cyarangiraga saa kumi n’ebyiri z’Umugoroba, kuri uyu wa Gatanu abari bacyitabiriye batunguwe no kubona ibyuma bizimijwe burundu.
Amakuru avuga ko umuhanzi Israel Mbonyi yagombaga kuririmba muri iki giterane, gusa ageze aho cyaberaga asanga ibyuma byazimijwe ahita yitahira.
Ni na ko kandi byagenze ku bakristu bari bacyitabiriye bategereje ko ibyuma byongera kwatswa bakaheba, nk’uko amakuru abivuga.



4 Responses
Igiterane cyaberaga i Musanze cyahagaritswe ikitaraganya nyuma yo kunengwa na P. Kagame
Nyakubahwa umukuru w’igihugu ibyo avuga ni ukuri. Gufata abantu icyumweru cyose ngo bari mu masengesho bifasha iki mu guteza imbere umukristo. Urumva ibikorwa biba byadindiye uko bingana. Dusenge ni byiza ariko twibuke ko turi mu isi idusaba kurya twiyushye akuya. Ubwo nyine duterana turi gucungana na za mfashanyo abashinze ayo madini baduha z’intica ntikize. Duharanire kwigira.
Igiterane cyaberaga i Musanze cyahagaritswe ikitaraganya nyuma yo kunengwa na P. Kagame
Ndumva batinye ubusa. Iyo bamuha gahunda yacyo itari kwimukirayo, igaragaramo amasomo azatangirwamo nabagabo binaribonye bazayatanga, itari urusaku rwindirimbo gusa. Ahubwo nawe yari kuzacyitabira.
Igiterane cyaberaga i Musanze cyahagaritswe ikitaraganya nyuma yo kunengwa na P. Kagame
Igiterane cyakomeje nubu kirimo,mukwiriye kwandika inkuru ivuguruza iyi mwanditse, Niko kuba umunyamwuga
Igiterane cyaberaga i Musanze cyahagaritswe ikitaraganya nyuma yo kunengwa na P. Kagame
Ntibizoroha pe!!