Kuri uyu wa Kane ushize, Guverinoma ya Tchad ndetse n’abaturage bavuze ko igitero cy’indege itagira umudereva yambutse umupaka ivuye muri Sudani cyahitanye abantu 17 muri Tchad harimo n’abari mu cyunamo bitabiriye umuhango wo gushyingura.
Umujyi wa Tine uri ku mupaka wagabwemo iki gitero ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu ubwo abari mu cyunamo bari bateraniye mu rugo bagiye gushyingura umuvandimwe wapfuye barimo no gusoma Korowani, nk’uko umuturage waho yabitangaje.
Habayeho iturika ry’ibisasu bibiri kandi mu bapfuye harimo abari bagiye gushyingura ndetse n’abana bakiniraga hafi aho, nk’uko byatangajwe n’umuturage, wanze ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano.
Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze avuga ko hataramenyekana neza uwari inyuma y’icyo gitero nk’uko bitangazwa na Reuters.
Intambara ibera muri Sudani hagati y’Ingabo za Sudani n’ingabo z’umutwe wa Rapid Support Forces, yatangiye muri Mata 2023, rimwe na rimwe yagiye irenga umupaka ikagera muri Tchad, abantu bagapfa n’imitungo ikangizwa.


