Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 24 Gicurasi 2021 cyaranzwe n’amakuru atandukanye, yiganjemo arebana na politiki, ubutabera, umutekano na siyansi y’Isi.
Muri iki cyumweru ni bwo:
FLN yongeye gutera u Rwanda
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MINADEF) tariki ya 24 Gicurasi yatangaje ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FLN baraye bagabye igitero mu murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, baturutse mu Burundi, babiri muri bo baricwa, bamburwa imbunda na magazine 7.

Minisiteri y’Ingabo z’u Burundi ku munsi wakurikiyeho yasohoye itangazo rivuga ko nta barwanyi bateye u Rwanda baturutse iwayo, biteza urujijo ku hantu aba barwanyi baba barateye baturutse.
Mu gihe hibazwa aho FLN yaturutse, umuvugizi wayo yatangarije Radiyo Ijwi rya Amerika ko uyu mutwe ufite ibirindiro mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Rusizi mu Rwanda.
Nyuma y’aho ariko, hari imirambo igera kuri 7 yabonetse mu ishyamba rya Kibira mu Burundi, y’abantu bambaye imyambaro y’igisirikare cy’u Burundi, bikekwa ko ari iy’uyu mutwe, bisa n’ibishimangira ko ari ho waba ufite ibirindiro.
Ntamuhanga Cassien watorotse gereza yarafashwe
Guhera tariki ya 24 Gicurasi, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kumvikana amakuru y’uko Ntamuhanga Cassien watorotse gereza ya Mpanga mu Karere ka Nyanza mu 2017, yaterewe muri yombi muri Mozambique aho yari yarahungiye.
Amakuru y’itabwa muri yombi rye yaje kwemezwa n’umuryango yashinze witwa RANP Abaryankuna uhuriyemo Abanyarwanda barwanya Leta y’u Rwanda, tariki ya 26 Gicurasi, gusa uvuga ko utazi abamufashe.

Bivugwa ko nyuma yo gufatwa, Ntamuhanga ashobora koherezwa mu Rwanda, akarangiza igifungo cy’imyaka 25 aherutse gukatirwa, nyuma yo guhamwa ibyaha by’iterabwoba adahari.
Macron yageze mu Rwanda, asaba imbabazi abarokotse Jenoside
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron tariki ya 26 Gicurasi 2021 yageze mu Rwanda, asura urwibutso rw’abazize jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.
Kuri uru rwibutso, Perezida Macron yunamiye imibiri ihashyinguye, ahasiga ubutumwa bwanditse, ndetse anahavugira ijambo, asaba imbabazi ku bwo kuba ubutegetsi bw’igihugu cye bwaratereranye abicwaga mu gihe cya jenoside.

Ni ijambo ritari ryarigeze ryumvikana ku muyobozi wo mu Bufaransa kuva mu myaka 27 ishize, ubwo jenoside yabaga, rikaba ryarishimiwe n’abarimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Abasesenguzi bavuga ko kuba Pereida Macron yarasuye u Rwanda, akagera ku rwibutso, akanasaba imbabazi, bizatuma ibi bihugu bibana neza, u Bufaransa bunafashe u Rwanda gukurikirana abakekwaho uruhare muri jenoside.
Perezida Kagame ku batavuga rumwe n’ubutegetsi
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ba TV5 Monde, Perezida Kagame yabajijwe ku kuba u Rwanda ruvugwa ko ari igihugu kiniga ubwisanzure bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwarwo.
Umukuru w’Igihugu yabasubije ko ababivuga baba bashaka kwivanga muri politiki y’u Rwanda, akabashinja kuremera igihugu abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwacyo, bagamije guhungabanya umutekano wacyo.

Yagize ati: “Kuki hari abumva ko baturemera abo tutavuga rumwe?” Yongeraho ko u Rwanda rwahisemo gukora ibirunyuze, aho gukora ibyo abandi bumva ko birubereye, ati: “Turi igihugu kigendera ku mategeko, ariko nk’abantu natwe dufite amahitamo yacu.”
Ubwoba bw’irindi ruka rya Nyiragongo
Nyuma y’iruka rya Nyiragongo no mu gihe imitingito myinshi yari ikomeje kumvikana i Goma no mu Karere ka Rubavu, ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bwatangaje ko iki kirunga gishobora kongera kuruka, bigateza ibyago bikomeye.
Itangazo ryatanzwe na Gen. Constant Ndima uyoboye iyi ntara tariki ya 26 Gicurasi, ryavugaga ko Nyiragongo ishobora kurukira mu biturage 10 bya Goma no munsi y’ikiyaga cya Kivu, ashingiye ku makuru yari yahawe n’abashakashatsi.
Byatumye abatuye muri ibi biturage bose babarirwa mu 400,000 bahungira mu mijyi irimo Sake na Bukavu, bakazagaruka babisabwe n’ubuyobozi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


