Kuva mu mwaka w’ 1965 Juvenal Habyarimana yakoraga nk’ umugaba mukuru w’ ingabo ndetse na Minisitiri w’ ingabo, imyanya yombi yaje kurekura kuwa 31 Ukuboza 1991, ubwo Leta yari ayoboye yaje kwemera politiki y’ amashyaka menshi.
Hari hashize hafi umwaka umwe FPR/Inkotanyi itangiye urugamba ndetse n’ abanyapolitiki bari mu gihugu botsa Perezida Habyarimana igitutu nibwo yahitagamo guhindura umuvuno kugira ngo yerekane ko ishyaka rye MRND ryifuza gukorana n’ andi mashyaka batavuga rumwe.
Kuwa 4 Gashyantare 1992, Maj. Gen Habyarimana ubwe yashyizeho minisiteri 17 azikubira ishyaka rye , aha Nsanzimana Sylvestre umwanya wa Minisitiri w’ Intebe, bitewe ni uko uyu yifuzaga guha imyanya abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa MRND yamusabye gukuramo ake karenga ni uko aregura.
Mu rwego rwo kwerekana ko yanze kwivanga mu buyobozi bukuru bwa gisirikare, Perezida Habyarimana yahise arema umwanya mushyashya wa Minisitiri muri Perezidanse ishinzwe ibibazo by’ ingabo n’ umutekano w’ igihugu awuha Colonel Augustin NDINDILIYIMANA wafatwaga nk’utabarizwa mu ishyaka na rimwe rya politike kubera y’ uko yari umusirikare mukuru ariko ntibyatinze kuko yahise agirwa Minisitiri w’ ingabo.
Kuva kuwa 9 Nyakanga 1990 kugeza kuwa 18 Werurwe 1994, Perezida Habyarimana yashinze guverinoma 7 agamije kugaragaza ko mu rwego rwa politike hari impinduramatwara ariko byose byari biturutse ku gitutu yotswaga na FPR/Inkotanyi yari ivuye hanze y’ igihugu ariko n’ ayandi mashyaka yari imbere mu gihugu.
Mu mishyikirano ya Arusha muri Tanzania hari hemejwe ko hashyirwaho Guverinoma ihuriwemo n’ impande zose zari zishyamiranye na MRND; ni ukuvuga PSD, PL, PDC…, ndetse na FPR/Inkotanyi .
Ni muri uru rwego kuwa 18 Werurwe 1994, biturutse ku masezerano y’ I Arusha ,mu nyandiko Juvenal Habyarimana yagombaga kuba Perezida wa Repubulika, Faustin Twagiramungu agafata umwanya wa Minisitiri w’ Intebe
Maj.Gen Juvénal Habyarimana yategetse U Rwanda hagati ya 1973 na 1994 akimara guhirika ubutegesti bwa Kayibanda yahise ahindura Itegeko nshinga ritemerega politiki y’ amashyaka menshi mu gihugu.


