Dr Murwanashyaka Ignace wari Perezida wa FDLR ( Forces Démocratiques de Libération du Rwanda ) wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 13 akaza gupfira muri gereza mu Budage atarangije igihano cye, ni naho yashyinguwe.
Ku wa kabiri tariki ya 16 Mata 2019, nibwo Murwanashyaka yapfiriye mu bitaro kubera ikibazo cy’ uburwayi, yashyinguwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Bitangazwa ko Murwanashyaka wari ufite imyaka 56 y’amavuko, yari amaze imyaka 30 abana n’umuryango we mu Budage, yashyinguwe mu gace ka Karlsruhe. Mu mwaka wa 2009 nibwo yatawe muri yombi, mu 2015 akatirwa igifungo cy’imyaka 13 n’urukiko rwo mu Budage.
Murwanashyaka yavukiye i Butare mu 1963, yatangiye kuba mu budage mu 1989 ari naho yize Kaminuza ibijyanye n’ubukungu, ku bindi birebana n’amateka ye, KANDA HANO



