Ihohotera rikorerwa mu ngo rihatse ayandi yose, rigahemberwa n’ihishira- Karangwa Charles

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mu muryango”Humanite et Inclusion’ ushinzwe ikurikirana ry’umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku myaka ndetse no ku bumuga (VBGAH), Charles Karangwa, avuga ko irikorerwa mu ngo ariryo rihatse ayandi yose, by’umwihariko rigatizwa umurindi no guhishirana.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyo ku wa Gatatu tariki ya 30 Gicurasi 2018, umuryango ‘Humanite et Inclusion’ uzwi nka ‘Handicap International, wagiranye n’abanyamakuru, Charles Karangwa yagarutse ku bushakashatsi bakoze, aho basanze hari ibikorwa byinshi by’ihohotera bikorerwa mu ngo ntibihite bigaragara.

Agira ati “Ihohoterwa rikorerwa mu ngo niryo rihatse ayandi yose, usanga riri hose, ugera mu buyobozi nko ku murenge bakakubwira ko ibibazo byinshi bakira biba bijyanye naryo,…”.

Avuga ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo akenshi rikunze kumenyekana ryageze ku rugero rwo hejuru, aho umuntu ashobora kugirira nabi mugenzi we kandi babana mu rugo.

Ati “Hari ingo nyinshi ribamo bakabihishira bikazamenyekana byabaye bibi, hari igihe rimenyekana ari uko umuntu yapfuye cyangwa se hakozwe ikindi kibi,… hari n’igihe riba ryakozwe n’umwe mu muryango, nk’umwana agafata ku ngufu na nyirarume, noneho bakanga ko bimenyekana. Kumuhishira ni umuco mubi kuko ashobora no kubikora ahandi”.

Uwonkunda Violette, utuye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, ni umukobwa wabyariye iwabo, avuga ko ababyeyi be bakimara kumenya ko atwite ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu mu mashuri yisumbuye, bamwirukanye mu rugo ajya kwibeshaho.

Ati “Umusore twiganaga mu wa gatatu yanteye inda, mu rugo ubwo babimenyaga batangiye kumpoza ku nkeke, ihohoterwa nakorerwaga niryo ryatumye mva mu rugo njya kwicumbikira, mba mu buzima bubi ku buryo nageze naho nshaka kwiyahura”.

Akomeza avuga ko n’umusore babyaranye yumva bavuga ko aba Uganda. Aho agiriye muri uyu muryango wa Handicap International, agahugurwa ndetse ukanamutera inkunga na bagenzi be mu itsinda ‘Imbere heza’ ubu yiteje imbere, n’umwana we akorerwa ubuvugizi yandikwa mu gitabo cy’irangamimerere.

Mukandayisenga Ester, avuga ko yavuye iwabo afite imyaka 17 ajya kuba i Kigali, aho yakoraga uburaya, ku myaka 19 atewe inda asubira iwabo yari yaravuye ahunga itotezwa yahozwagaho n’ababyeyi. Aho kugabanuka ryariyongereye kugera aho bamwirukanye mu rugo ajya kwicumbikira, agatungwa n’ayo yabaga yakuye mu bagabo baryamanye.

Ati “ababyeyi bahoraga bansiganira, namenye nkuze ko mama yambyaye yarahukanye, uwo nitaga papa agahora avuga ko ntari uwe, naratotezwaga nkanahohoterwa, navuye i Kigali maze guterwa inda, ngeze mu rugo ibintu birazamba, mpitamo kujya kwicumbikira, ndabyara, nkomeza uburaya ari nako nywa inzoga nyinshi ngo mbashe kwiyibagiza”.

Akomeza avuga ko aho agiriye muri uyu muryango, yahinduye ubuzima, yahuguwe ku bijyanye no gukora umushinga, inkunga yaterewe hamwe na bagenzi be, ubu bayibyaje umusaruro bacuruza ihene, ati “Njye wahoze ndi indaya, ubu nabaye undi, naranakijijwe ubu ndi umuririmbyi ushima Imana”.

Charles Karangwa avuga ko ahanini ihohoterwa rikorerwa mu ngo ridaterwa n’ubukene, ati “Ubukene si bwo bwashingirwaho ngo tuvuge ko aribwo butera ihohotera, ni byinshi birimo ubusinzi, imyumvire ishingiye ku muco, imicungiye y’imitungo,…”.

Umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irishingiye ku myaka ndetse no ku bumuga, ukorera mu muryango ‘Humanite et Inclusion‘ umaze imyaka itandatu ukora ubuvugizi, utanga ubufasha ndetse n’inama zo gukumira ihohotera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *