Ihuriro G7 rihuriyemo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Joseph Kabila, rirasaba MONUSCO gucungira umutekano umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu ataha, Moà¯se Katumbi Chapwe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 22 mata I Kinshasa, Visi perezida w’iri huriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Olivier kamitatu Etsu, yavuze ko bafite impungenge z’uko Moise katumbi ashobora kwibasirwa n’ibitero by’abantu bitwaje intwaro.

Icyateye izi mpungenge nk’uko Kamitatu yakomeje avuga, kikaba ari igikorwa igipolisi giherutse gukora cyo kurasa ku bishusho bya Moise Katumbi byubatse imbere y’icyicaro cya UNAFEC I Lubumbashi nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga.
Ngo iyo abantu bafite imbunda barashe amasasu ya nyayo ku bishusho, ngo umuntu ashobora kugira impungenge z’uko ayo masasu yanaraswa ku wakorewe ibyo bishusho nk’uko Kamitatu yakomeje avuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./bwiza.com


