Mu gihe amakuru aturuka hanze yemeza ko ihuriro RNC ryacitsemo ibice biturutse k’ ubwumvikane bucye, mu nama rusange iri huriro riherutse kugirira i Washington abayobozi birinze gusobanura impamvu batatangaje amazina y’ abazarihagararira mu bihugu bitandukanye birimo n’ u Rwanda.
U Rwanda, Norvege, Mozambique, Malawi ndetse na Zambiya ni bimwe mu bihugu bifite umubare munini w’ Abanyarwanda kandi biganjemo impunzi RNC itigeze itangariza amazina y’ abayihagarariye.
Si ibyo gusa, kuko muri iyi nama rusange kandi hatanzwe amazina y’abatorewe kuyobora RNC mu rwego rukuru no mu rwego rw’Intara ziyigize hirya no hino ku isi.
Hanatowe kandi n’abandi bayobozi bakuru bazunganira bagenzi babo ( Abayobozi bakuru b’Amatsinda ahoraho Abahuzabikorwa b’Intara, Abagize Inama y’Inararibonye…) bashyizweho hakurikijwe amategeko agenga RNC ifite ibyicaro bikuru muri Afurika y’ Epfo n’ i Buruseli mu Bubiligi.
Ku ruhande runini, bishoboka ko RNC kubera izi neza ko ibi bihugu birimo Abanyarwanda benshi kandi bafite imyumvire inyuranye n’iyabo bashobora kubangamira imikorere yabo, ko ariyo mpamvu banze kubatangariza abarihagarariye.
Ku rundi ruhande, abagize RNC nabo si abana kuko batoye abazayihagararira ariko bakabikora mu ibanga rikomeye kuko ibihugu bya Norvege, Mozambique, Malawi ndetse na Zambiya harimo abakozi ba Leta y’ u Rwanda biganjemo abadiplomate n’ abandi.
Ni ukuvuga ngo Ihuriro RNC riracyabangamiwe na politiki ya za Leta z’ ibihugu tuvuze haruguru muri iyi nyandiko yacu yemeza ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko ndetse kitanabuza umuturage wese wifuza kuba mu gihugu cye kugitahamo.
N’ ubwo bimeze bityo, ibyo bihugu bifite umubare munini w’ Abanyarwanda babigiyemo mu buryo bunyuranye ariko bwiganjemo ubuhunzi.
Ibi bikubiye mu itangazo ryo ku italiki 4 Nzeli 2016 ryagiraga riti:” Ubuyobozi bukuru buramenyesha abantu bose ko abarihagarariye mu ntara ya Norvege, Mozambique, Malawi, Zambiya n’u Rwanda batashyizwe muri iri tangazo kubera impamvu zinyuranye”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


