Nyakwigendera Dr John Joseph Pombe Magufuli yigeze gusetsa abaturage ubwo yavugaga kuri Madamu Samia Suluhu kuri ubu wamaze kumusimbura ku kuyobora igihugu cya Tanzania, avuga ko ari mwiza ku isura kandi ashoboye akazi. Mu ijambo rye mu 2020, Magufuli ubwo ishyaka rye CCM ryari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ku kicyaro cyaryo i Dodoma, yavuze ko uyu mugore ashoboye akazi kandi ” ari na mwiza ku isura”. Abari aho baraseka cyane. Icyo gihe yagize ati ” Ubwo namuhitagamo Mama Samia ngo abe mugenzi wanjye mu kwiyamamaza mu 2015, sinari nzi neza uko ashoboye gukora akazi. Uyu mubyeyi, mbivuze bimvuye ku mutima nta buryarya, ni umukozi, arubaha, iyo mutumye ajyaho ariko nanone n’isura ye ni nziza. Murabizi ko twebwe Abasukuma (ubwoko) dukunda abagore b’inzobe” Perezida Samia Suluhu icyo gihe yazunguzaga umutwe nk’uwemeranya na Magufuli gusa ubwo Magufuli yavugaga ko ari mwiza, kwifata byaranze araseka. Ni mu gihe n’abari muri iyo nama basetse cyane. Icyo gihe Magufuli yatangaje ko mu guhatanira manda nshya y’indi yarazasoza mu 2025, Mama Samia azaba amwungirije mu kwiyamamaza nka visi-perezida we. Ni ikintu bagezeho, barastinda n’ubwo Magufuli bidakunze ko asoza ikivi. Kuri ubu Samia ni we uyoboye Tanzania nyuma y’urupfu rwa Magufuli, bityo iki cyizere Magufuli yamugiriraga cyazamufasha kuyobora Tanzania. Ni mu gihe Samia na we avuga ko azaharanira ko ntacyangirika. VIDEWO: Magufuli yitabye Imana, kuri uyu wa gatatu afite imyaka 61. Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe na Visi-Prezida Samia Hassan Suluhu abinyujije kuri televiziyo y’igihugu. Mu butumwa bugufi, Madamu Suluhu yavuze ko umukuru w’igihugu yaguye mu bitaro by’i Dar es Salaam azize ibibazo by’umutima. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Ijambo Magufuli yavuze kuri Perezida Samia Suluhu abantu bagaseka bagatembagara (videwo)
Umukobwa afise imyaka miro gwine mwiza awyibushe muremure
Ijambo Magufuli yavuze kuri Perezida Samia Suluhu abantu bagaseka bagatembagara (videwo)
Umukobwa afise imyaka miro gwine mwiza awyibushe muremure