Ijambo ry’Imana (Abafilipi 4:13). Havugako dushobora byose Kubwa christo uduha Imbaraga.
Iyo dusoma Bibiliya dusanga abantu bose bakoreye Imana, bakunze kenshi kunyura mubigeragezo binyuranye.
-Abrahamu n’umufasha we babuze urubyaro.
-Dawidi akimara gusigwa amavuta, guhera ubwo Sauli Yatanguye kumuhiga ngo amwice,
-Anna yarasengaga asaba Imana umwana, kugeza ubwo bamwita umusinzi, Ni benshi twavuga…
Ariko hamwe nibitugerageza Imana iducira akanzu.( 1 Abakorinto 10:13)
Ese Imana ko ikunda abantu bayo, kuki yemera ko umuntu ageragezwa?
Hari impamvu eshatu zituma umuntu ageragezwa.
-Ishobora kwemera ko ugeragezwa kugirango ikwigishe, imwe mu mpamvu yatumye Abisirayeli banyura inzira y’ubutayu, kwari kugirango Imana ibigishe, bayimenye neza, babone gukora kwayo ndetse n’imbaraga zayo.
-Ishobora kwemera ko ugeragezwa kugirango ikurinde, umunsi umwe naringiye kuvuga ubutumwa, Bus iransiga ndivovota cyane, numva ndababaye, hanyuma njya kumva ko ya Bus yansize yakoze impanuka, icyo gihe nasabye Imana imbabazi.
Imana yitaye ku bugingo bwawe, kuruta ibindi byose, aribyo itaguha muri iki gihe kugirango ikurinde, ntabwo urakomera mu mana ubu iramutse iguhaye ibyo ukeneye byose, ntiyakongera kukubona! irifuzako ko ubanza kugera kurugero rushyitse, ukabasha gutegeka ibintu, ariko ntibigutegeke.
-Ishobora kwemera ko ugeragezwa kugirango ikuremere amashimwe.
Reka turebe umugabo Yobu, uburyo Uwiteka yamutabaye.
-Bibiliya ivugako uwiteka yibutse Yobu imuha ibintu biruta ibyo yabuze byose ndetse biruta ibya mbere.
(YOBU 42:12-13)
Yamuhaye, Intama 14.000, Ingamiya 6000, Inka zihinga 2000, Indogobe zibyara 13.000, nyuma abyara Abahungu 7 n’abakobwa 3.
Reka turebere hamwe amabanga YUBU yakoresheje. Bigatuma Imana imwibuka :
Igitabo cya Yobu muri théologie ntibavuga igihe cyandikiwe cyangwa uwacyanditse, ariko Bibiliya no mu isezerano rishya barerekana ko YOBU yabayeho.
Amabanga Yobu yakoresheje:
1)Kwezwa (la sanctification)
Yobu yari umugabo ukiranukira Imana, agatinya Imana cyane mu buryo bwokwirinda ibyaha. (YOBU 1:1-5)
Yobu ku bwo kubaha Imana, arahamya ko atigeze ategekwa n’umubiri we (yobu 31:7-10)
Kwezwa ni ukuba mu buzima bw’umwuka, kuko Imana ntabwo isubiza abanyabyaha, kuko amasengesho yabo ni ikizira imbere y’Umwami Imana. Yohani 9:31,
Imana ntishobora kureka umuntu uyubaha Zaburi 37:25-27.
Yobu yayoboye ubuzima bwe mukwera Niyompamvu yabonye gutabarwa.
2)Ubuntu & kugira neza (la Charité) yobu arahamya ko nubwo yari mu bibazo yakomeje kugira neza, yafashaga ipfubyi n’abapfakazi niwe ubwe ubivuga Yobu 29:12, ahamya ko yabaye amaso y’impumyi, ndetse aba ibirego by’ucumbagira Yobu 29:15-16,
Umutima w’imbabazi urukundo, impuhwe Nibyo byaranze Yobu mubigeragezo bye byose. Yobu 30 :26, 31:32,31:18.
3)Kwihangana
Nubwo yahuye n’ibibazo yakomeje kuramya Imana yobu 1:21-22, yavugaga ko yavuye mu nda ya nyina nta kintu azanye ku isi, aramya Imana, ibi bitwereka kwikomeza no kwihangana.
Umugore we utihangana yamugiriye inama yo kureka Imana. yobu 2:9, nigake abagabo bareka kumva inama z’abagore babo, ariko yobu yanze kuva ku Mana nubwo umugore we aribyo yamusabaga. Yobu 2:10.
Iyo wihanganye ugahamya Imana, iguha ubutsinzi,Mwibuke ba basore batatu Daniel, meshake, saduraka babwiye umwami bati:”nubwo Imana itadukiza ntiduteze kupfukamira ibigirwamana byawe !(Daniel 3:17-18).
4)Gutegereza wihanganye (la patience)
Yobu yarategereje yihanganye, amenya ko gutabarwa kuva k’Uwiteka, kuko ari we mucunguzi Yesaya 44:6
Kumenya ko uwiteka ari we mucunguzi ni ikintu cy’ingenzi. Mubigeragezo uhura nabyo byose. Yobu 19:25.
5)Kumaramaza (la Détermination)
Yobu hageze n’igihe incuti ziza kumugira Inama, bamwe ntibamwubaka, ariko basanze yaramaramaje, ku buryo ansubiza yabasubizaga bikabatera uburakari.
Bakabona ko yayobye cyangwa yataye ubwenge, nkwifurije kumaramaza uhamya Uwiteka ntihagire uzagufatirana n’ikibazo urimo, ngo ureke uwiteka Yobu 32:2 Iyo umaramaje Uwiteka nawe amaramaza kugutabara.
[ad id=”44145″]
6)GUCABUGUFI (l’humilitĂ©)
Mu bibazo byose bya Yobu yakomeje guca bugufi, yobu 42:2
Hari ubwo yarambarara imbere y’Imana, akigaragura mu mukungugu no mumunyota, yobu 42:6
Guca bugufi, kwereke Imana ko udashoboye ko ariyo isigaye, mu bayunda kwisiga umukukungugu cyaba ari ibimenyetso byo kwerekana umubabaro urenze, cyangwa kwipfura ubwanwa.
Iyo uciye bugufi uwiteka arakuzamura [ kuko uwicisha bugufi uwiteka azamuzamura ]
7)Ubuzima bw’amasengesho (La Vie De Prière)
Uwo mugabo Yobu yakundaga Gusenga (yobu 27:10)
Yobu atabaza uwiteka
Imana idusaba guhora dusenge, ndetse niduhura n’ibibazo tukayisenga yemeye kugutabara.
Zaburi 50:15,
Ubuzima bw’amasengesho ni ibanga ryo kubona gutabarwa
Umuntu usenga ahorana ibyiringiro, Bibiliya ivuga ko yobu nyuma yibigeragezo yabayeho imyaka 140, yapfuye akuze, Ibigeragezo ntibyamubujije kubaho imyaka myinshi.
Ndahanura nk’intumwa Y’Imana mu cyimbo cya Christo Yesu, ko ibibazo ufite muri iyi minsi, ntibizabuza ko ugera mu zabukuru,
Kandi igihe kije kandi gisohohoye ugiye kubona kugira neza kw’Imana. Uwiteka aguhe umugisha kandi akurinde. Amen.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Apostle Constantin Niyomwungere (F&president of Goshen holy Church int)


