Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame avuga ko muri ibi bihe abaturage ayoboye bagaragaje ko ari intwari ku bw’ibibazo bahanganye nabyo batewe n’icyorezo cya Coronavirus kiri mu gihugu kuva mu ntangiro za Werurwe 2020. Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko abaturage bagomba gukomeza kurinda bagenzi babo. Yagize ati ” Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.” Ubutumwa bugenewe umunsi mukuru w’intwari wizihijwe kuri uyu wa 1 Gashyantare 2021, Kagame yagize ati ” Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama.” Umukuru w’igihugu avuga ko Abanyarwanda bitanze ari urugero rw’ibishoboka kandi uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato. Kuva Coronavirus yagera mu Rwanda, yateje ibibazo by’ubukungu, ihitana ubuzima ndetse inarabushegesha ku bayirwaye. Ni ikibazo giteye inkeke u Rwanda n’Isi muri rusange.

2 Responses
Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari-Kagame
Nyakubahwa Perezida twose abantu bize kubaho Gitwari ariko hari na bamwe mu bagufasha batabaniye neza abaturage bawe maze muri iki gihe cya Covid basezererwa mu mirimo ya leta yari ibatunze n’Imiryango yabo kandi tuzi ywese ko Leta ari umubyeyi
Iyo nibura Mifotra n’Ibigo byahujwe baba bitonze nka Minaloc yasubitse amatora wenda icyi cyorezo tukamenya ibyacyo.
Ikibabaje kurusha ni n’uburyo byakozwemo bigaragarira buri wese ko hari ikibyihishe inyuma. Turabizi neza ko hari ababahisha ukuri bakuzi muzabyitohoreza nimubimenya tuzabaha ibimenyetso simusiga. Tubaye tubashimiye Nyakubahwa nubwo ntazi ko aba babisohora dore nabo ko hari byinshi batavuga kandi byanditswe