Ikibazo cy’amashanyarazi cyateje impagarara mu batuye mu ntara y’Uburasirazuba

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba barataka ibihombo baterwa n’umuriro w’Amashanyarazi udafite ingufu.

Uyu muriro bavuga ko uza ufite intege nke kuburyo ubangiriza ibikoresho birimo n’ibyikoranabuhanga.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana baganiriye n’itangazamakuru,bo bavuga ko iki kibazo cy’amashanyarazi adafite imbaraga usibye gutuma hari imirimo badakora neza, ngo binatuma ibikoresho byabo by’ikoranabuhanga byangirika igihe ugenda wongera ugaruka

Mu bituma imbaraga zawo zigenda zigabanuka, harimo ibikorwaremezo byinshi biwucyenera birimo udukiriro, ibyanya by’inganda bitatu n’izindi zitari mu byanya, ubwiyongere bw’abagenda batura muri iyi ntara ndetse n’ibindi bitandukanye.

Ibi ngo biratanga umukoro ku bashinzwe amashanyarazi wo gukora ibishoboka maze ukwiyongera kw’ibyo byose kukajyana n’ukwiyongera kw’imbaraga z’umuriro w’amashanyarazi.

Barasaba ko hagira igikorwa umuriro ukongererwa imbaraga kugira ngo bareke guhombywa nawo.

Umwe ati “nk’ubu kumanwa nshobora kugenda ngacana itara ariko nimugoroba ntabwo mba nemerewe gucana itara kandi umuriro urimo, nimucye cyane, abantu bogosha barakubwira bati imashini ifite umuriro mucye, ababishinzwe ni ukugira icyo bakora kuko umuriro ni ifatiro ry’ubuzima bw’umuntu, babishyizemo imbaraga bakongera umuriro ibyakorwa byaba byinshi”.

Undi ati “ikibazo cy’umuriro kirakabije cyane noneho bikaba akarusho iyo amasaha ya nimugoroba iyo ageze abantu bose bacanye, usanga hamwe amatara yaka amyasamyasa, badufasha bakongera umuriro kugirango tubashe kuwubyaza umusaruro.

Umuyobozi w’intara Pudence Rubingisa yemera ko gihari ariko akabihuza n’uko iyi ntara irimo gutera imbere, yongera ibikorwaremezo bicyenera amashanyarazi, bityo ngo bagiye kuvugana n’inzego bireba nka REG kugira ngo ayo mashanyarazi yongererwe imbaraga.

Kugeza ubu intara y’Iburasirazuba ku bikorwaremezo by’umuriro w’amashanyarazi igeze kuri 74%

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *