Ikibazo cy’impunzi zibarizwa muri Congo kigiye gushakirwa umuti urambye

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko urimo urakora ibishoboka byose kugirango urangize urujya n’uruza rw’impunzi rugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Kimwe mu byo uvuga ugiye gukora, harimo gushakisha umuti urambye ku kibazo cy’impunzi zibarirwa muri za miliyoni zahunze ibihugu byazo mu karere. Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nicyo gihugu kimaze imyaka myinshi mu ntambara zizahaza ubuzima bw’abantu bitewe n’intambara zibera mu burasirazuba no mu majyepfo y’Intara ya Kivu, Intara ya Ituri no mu burengerazuba bw’Intara ya Katanga.

REFUGEES-5

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), rivuga ko mu mwaka ushize muri Congo habaruwe impunzi zirenga miliyoni 2,5 bataye ibyabo bagahungira hagati mu gihugu baturutse mu bihugu by’ibituranyi nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga.

article-0-1CA1643800000578-736_964x648
Abanyekongo nabo ubwabo ni impunzi mu gihugu cyabo

Intumwa ya Loni yoherejwe muri Congo, Mamadou Diallo, avuga ko ibintu bishobora guhinduka igihe habaho ubushake bwa leta kandi hakanaboneka n’uburyo bw’amafaranga yafasha izo mpunzi kuva mu buzima bwo guhora ziteze amaboko zigasubira mu buzima bwazo bwa mbere.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *