Ikibazo cy’inyama za Noheli zibwe cyahinduye amateraniro intonganya

Sangiza iyi nkuru

Abakirisitu babuze uko bifata nyuma y’uko pasiteri wabo yahinduye ibyari ijambo ry’Imana intonganya nyuma y’aho uyu muvugabutumwa yari agarutse ku kibazo yagiranye n’abakirisitu bamwibiye Inyama yari yateguriye abashyitsi be ku munsi mukuru wa Noheli zibwe n’abo yari yahaye akazi ko kumubagira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bishop Henry Katumba wo mu gihugu cya Uganda yahinduye isura ubwo yagezaga Ijambo ry’Imana ku Magana y’Abakirisitu bo muri Katederari ya st Paul mu gace kitwa Kako mu Karere ka Masaka, uyu muvugabutumwa ngo yaje guhamagarwa n’abantu bamumenyesha ko inyama zo yari bwakirize abashyitsi be zibwe.
Ku wa gatatu w’icyumweru cyabanjirije Noheli nibwo uyu Bishop Henry Katumba yari yatumiye bamwe mu bayobozi bakuru b’idini na bamwe mu bizera bo mu idini kugirango abazimanire bizihize umunsi mukuru wa Noheli yari ari gutegura aho atuye i Kato.
Amakuru yatanzwe na bamwe mu baturanyi b’uyu mugabo ngo ni uko uwo munsi yari yabagishije ihene ebyiri zo kwakiriza abo bashyitsi ariko yajya kureba uko abazimubagiye babikoze agasanga zimwe mu nyama bazitwaye, ibi ngo byababaje cyane uyu muyobozi w’idini kugeza ubwo ahisemo kuba ari byo avugaho mu materaniro yabaye kuri Noheli cyane ko ngo aba bamwibye ari bamwe mu bayoboke b’idini rye yari yahaye akazi.
Mu ijambo Bishop Katumba yavuze ku munsi mukuru wa Noheli yibanze ku kuba abakirisitu be atari inyangamugayo, ibi yabihuzaga no kuba abamwibiye inyama z’ihene ngo ari abakirisitu.
Uyu mugabo yakomeje izi ntonganya zo mu materaniro kugeza ubwo yanatangaje ko abamwibye bakwiye kwigaragaza bakihana imbere y’itorero mbere y’uko ubwe abatangaza amazina kuko yavugaga ko yababonye akoresheje camera (CCTV) ziri mu rugo rwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bishop Henry Katumba yagize ati “Nakoresheje camera zo mu rugo rwanjye kandi abajura banyibiye inyama bose narababonye, abazi ko mwagize uruhare muri kiriya gikorwa mugomba kunsanga mukansaba imbabazi mukihana, nzakomeza kubika Video yanyu kandi birasebeje”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *