Abatuye muri Rutshuru baravuga ko izi mbago zashinzwe n'abayobozi bo muri Uganda

Ikibazo cy’ubutaka Abanyekongo bavuga ko bwatwawe na Uganda cyagejejwe kuri Lutundula

Sangiza iyi nkuru

Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Juvénal Munubo Mubi, yagejeje kuri guverinoma ikibazo cy’ubutaka bw’igihugu cyabo Abanyekongo bavuga ko bwatwawe na Uganda.

Hashize iminsi abatuye muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bavuga ko ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba zimuye imbibi, igice cy’ubutaka bwa RDC kijya muri Uganda.

Aya makuru yatanzwe bwa mbere na sosiyete sivile ikorera muri Rutshuru yatumye Depite Munubo tariki ya 28 Nzeri 2023 yandikira Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, amugaragariza ko iki kibazo gihangayikishije.

Munubo yagize ati: “Nyakubahwa Bwana Minisitiri, abantu benshi muri teritwari ya Rutshuru, intara ya Kivu y’Amajyaruguru, baravuga ko igice cya gurupoma ya Busanza cyatwawe na Uganda, igihugu cy’abaturanyi.”

Yakomeje ati: “Abagize sosiyete sivili zaho n’umudepite ku rwego rw’intara, intumwa z’ubuyobozi bwa Uganda zaba zarashinze imbago hagati y’umudugudu wa Mungo uri hafi ya Bunagana n’umusozi wa Musezero. Uganda kandi yaba yarinjiye mu bilometero 3 by’ubutaka bwa Congo.”

Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2023, Munubo yasabye ko Minisitiri Lutundula yatumizwa n’inteko ishinga amategeko, agasobanura iby’ubu butaka avuga ko bwatwawe na Uganda. Ati: “Ibi biributsa ko ari ngombwa kandi byihutirwa gutumira Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kugira ngo asobanure ku kibazo cya Uganda yatwaye igice cy’ubutaka bwa Congo.”

Ingabo za Uganda zigenzura ibice bitandukanye bya Rutshuru muri Werurwe na Mata 2023 ubwo zabishyikirizwaga n’umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za RDC.

Abatuye muri Rutshuru baravuga ko izi mbago zashinzwe n'abayobozi bo muri Uganda
Abatuye muri Rutshuru baravuga ko izi mbago zashinzwe n’abayobozi bo muri Uganda

Depite Munubo arasaba ko Lutundula atanga ibisobanuro kuri iki kibazo
Depite Munubo arasaba ko Lutundula atanga ibisobanuro kuri iki kibazo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *