Umwuka mubi hagati y’abayobozi ba Uganda n’ikigo mpuzamahanga cy’itumanaho kinini mu bikorera muri iki gihugu warushijeho gukara kuwa Kane ushize nyuma y’iyirukanwa ry’uwari umuyobozi mukuru w’iki kigo, Umubiligi, Wim Vanhelleputte, ngo waba washyize perezida Museveni mu gihirahiro, aho ngo agomba guhitamo kwizera inzego ze z’iperereza cyangwa kwiregura kw’iki kigo mpuzamahanga gishyigikiwe n’ibihugu bitatu by’ibihangange.
Kuva abakozi batatu bakuru ba MTN birukanwa mu kwezi gushize, Uganda ngo ikomeje kotswa igitutu n’u Bufaransa, u Butaliyani, Afurika y’Epfo n’u Rwanda isabwa ibimenyetso yishingikirije ishinja abo bantu ibikorwa by’ubutasi nk’uko bivugwa n’inzego z’umutekano.
Umufaransa wari ushinzwe ibijyanye no kwamamaza, Olivier Prentout, Umunyarwandakazi, Annie Tabura Bilenge, wari ukuriye ishami rishinzwe ubucuruzi , n’Umutaliyanikazi ufite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Elsa Muzzolini wari ukuriye ishami rya Mobile Money nabo bashinjwe kubangamira ikusanywa ry’imisoro mishya yari yatangijwe muri Kamena ku bijyanye no guhererekanya amafaranga kuri mobile Money .
Iyirukanwa rya Vanhelleputte wari umuyobozi mukuru wa MTN-Uganda biravugwa ko ryaje nyuma y’iminsi mikeya Museveni agaragaye nk’ushaka koroshya ikibazo.
Ikinyamakuru The East African ngo kikaba cyaramenye ko mbere y’uko ahaguruka mu gihugu yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu ya Afurika Yunze Ubumwe, i Addis Abeba, Perezida Museveni ngo yabanje kugirana inama na ambasaderi w’u Bufaransa, Stéphanie Rivoal ngo baganire kuri iryo yirukanwa ku butaka bwa Uganda.
Muri iyi nama, Museveni biravugwa ko ikijyanye no kuba abayobozi ba MTN baraganiriye ukuntu bananiza umugambi wo gusoresha mobile money gishobora kwihanganirwa, ariko yirinda kugira icyo avuga ku birego bishinja abirukanwe kuneka abayobozi ba Uganda babikorera u Rwanda.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko nta mpamvu yari yatangazwa yatumye Vanhelleputte yirukanwa ku butaka bwa Uganda. Ni icyemezo cyashyizweho umukono na minisitiri w’umutekano, Gen. Jeje Odong ariko nta bisobanuro.
Amakuru aturuka muri MTN ariko agera kuri The East African avuga ko Vanhelleputte yaba yarabwiye abo bakoranaga ko yirukanwe kubera ko yavugishije abantu birukanwe muri Uganda. Ibyo ngo nibyo abashinzwe umutekano bamubwiye.
Iyirukanwa rya Vanhelleputte kandi ryaje nyuma y’iminsi ibiri yirukanye uwari ukuriye ibijyanye n’amategeko muri MTN-Uganda, Anthony Katamba, nyuma yo kuvugwaho ko yaba yarakangishije uyu wari umuyobozi we ko azirukanwa mu gihugu, ibintu na Vanhelleputte watangiye kuyobora iki kigo mu 2016 yemeza ko yabwiwe na Katamba.


