Ikibazo cyo gutoroka amagereza kigiye gushakirwa umuti urambye

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho mu mwaka ushize hagiye habaho kenshi ibikorwa byo gutoroka amagereza mu Rwanda,  Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwakoze inama yo ku rwego rwo hejuru yigaga ku kibazo cy’umutekano mu magereza harebwa uko warushaho gukazwa harebwa n’uko mu minsi iri imbere bitazorohera uwo ari we wese wazongera kugerageza gutoroka gereza.
Iyi nama yabereye I Kigali kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 02 Werurwe, yahuje inama nkuru ya RCS igizwe na minisitiri w’umutekano, Johnston Busingye, Komiseri Mukuru wa RCS, Gen Rwigamba ndetse n’abandi bayobozi bari baturutse muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, muri polisi, abahagarariye urugaga rw’abavoka ndetse n’abari bahagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.
Iyi nama rero yaganiriye ku mutekano muri za gereza ndetse ifatirwamo ingamba zo kurushaho kuwukaza.
Yari inama ya mbere y’Inama Nkuru ya RCS yari ibaye kuva uru rwego rwakwimurirwa muri minisiteri y’ubutabera ikuwe mu yahoze ari minisiteri y’umutekano kuri ubu itakibaho.
Mu mpera z’umwaka ushize, Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) bwatangaje ko abagororwa bari bamaze gutoroka gereza kuva muri Mutarama 2017 ari 25, ariko muri bo 17 bafashwe mu gihe abandi barimo na Ntamuhanga Cassien na bagenzi be babiri baheruka gutoroka bagishakishwa.
Komiseri Mukuru wa RCS, Brig Gen Rwigamba, yavuze ko benshi muri aba bagororwa, batoroka bajyanwe hanze nko kuvuzwa cyangwa kuburana uretse uyu Ntamuhanga na bagenzi be batorotse bakoresheje imigozi basimbuka urukuta rwa gereza bari bafungiyemo.
Mu byigiwe muri iyi nama yo kuwa Gatanu mu rwego rwo gukemura iki kibazo cyo gutoroka amagereza, harimo kongera umubare w’abacungagereza no kubongerera imyitozo.
Haganiriwe kandi ku kuntu abagize iyi Nama Nkuru ya RCS, bakorera ubuvugizi RCS kugirango ingengo y’imari yagenerwaga yongerwe kuko ngo iyo igenerwa kuri ubu idahagije.
Abagize iyi nama nkuru ya RCS kandi biyemeje gukora ibishoboka mu gukomeza umutekano muri gereza no mu nkengero zazo kandi bigakomerera imfungwa  yagerageza gutoroka.
 
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *