Mwiriwe abo dusangiye ibitekerezo kuri iki kinyamakuru, nitwa JMV, ndi umugabo ubu uremerewe n’umutwaro ukomeye.
Muri uku kwezi gushize nibwo namaze iminsi igera kuri 11 ndi mu karuhuko k’akazi, nirirwaga mu rugo nkahava après midi, umukobwa dukoresha mu rugo sinavuga ko ari we wangushije mu mutego kuko na njye nabigizemo uruhare.
Mu by’ukuri si umukobwa mubi pe, ariko ubwo yari avuye koga akanca iruhande akenyeye isume nibwo ikibero cye cyankuruye, kugeza ubwo nagikoragaho.
Narebaga film muri salon anca imbere ubwa mbere sinzi ibyo yarebaga mu kabati, nakomeje kumwitegereza, ari nako na njye numvaga ndushaho kumushaka, ariko na we nabonaga asa nkunshaka pe, kuko urebye ibyo yakoreragaho,…. byabaye birebire birangira turyamanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyo minsi namaze mu karuhuko inshuro twaryamanye ni 3, ariko singiye kubabeshya ubu nsigaye ngera mu buriri umugore yanyegera nkumva nta gashyuhe ahubwo nkumva nshaka uwo mukobwa. Kumukubita amaso nsigaye numva utuntu tunyirutse mu mubiri.
Umugore ntabwo yari yamenya ibyambayeho, ko ikibero cy’umukobwa cyankozeho riraka, mfite impungenge nyinshi, ese madamu nabimenya nzabigenza nte, ntekereza kwirukana uwo mukobwa ngo nsigare ntuje ariko nabyo nkasanga madamu azahita ambaza icyo mwirukaniye dore ko asanzwe akora akazi neza, imyaka ibaye 4 tumukoresha. Nkanatekereza ko na we yazabibwira nyirabuja rugasenyuka.
Mungire inama, nkore iki? Dore ko n’ikindi gihe nshobora kongera kuryamana na we, kuko numva ari we nshaka cyane, mu mutwe wanjye byarivanze pe! Murakoze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


