Umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda, Harrison Mutabazi yavuze byinshi ku cyumweru cy’ubucamanza kigiye gutangira n’ibyagezweho mu rwego rw’ubutabera, mu gihe habura igihe gito ngo umwaka w’2020 urangire.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2020, Harrison Mutabazi yasobanuye uburyo “Icyumweru cy’Ubucamanza” ari kimwe mu ntambwe nini zatewe mu iterambere ry’urwego rw’ubutabera, aho hakemurwa ibibazo byinshi bijyanye n’ubutabera cyane cyane binyuze mu nzira y’ubuhuza (mediation).
Iki cyumweru giteganyijwe kuzatangira tariki ya 23 kikarangira tariki ya 27 Ugushyingo 2020.
Inzego zizagira uruhare muri iki cyumweru ni izigize urunana rw’ubutabera (justice chain) zirimo: Inkiko, Ubucamanza, Ubushinjacyaha, Ubugenzacyaha, Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, urwego rwunganira abandi mu nkiko, urwego rushinzwe kurangiza imanza na Minisiteri y’Ubutabera.
Byinshi kuri iki kiganiro, wabyumva ukanze aha ngaha


