Ikigega Agaciro kimaze kunguka asaga miliyari 30 z’Amanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Ikigega, Agaciro Development Fund, kimaze kugeramo amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 52.3 avuye kuri miliyari zigera kuri 20 cyatangiranye kigishingwa mu 2012.

Ibi bikaba byaratangajwe mu cyumweru gishize n’umuyobozi w’iki kigega, Jack Kayonga mu kiganiro yagiranye na The New Times.

Miliyari 52.3 ziri mu kigega Agaciro zirimo 41.8 zavuye mu misanzu itangwa muri iki kigega, mu gihe andi miliyari 10.5 ari ayavuye mu ishoramari ryakozwe n’iki kigega.

Abanyarwanda mu nzego zose z’ubuzima n’inshuti z’u Rwanda bagiye batanga imisanzu muri iki kigega kuva cyashingwa na Guverinoma y’u Rwanda ireba ahazaza heza h’abaturage barwo.

Kuva mu 2014 abashinzwe gucunga iki kigega bagiye bashora amafaranga yacyo mu rwego rwo kuyongera, ahanini bagura impapuro mvunjwafaranga (Treasury Bonds) ndetse bakanabitsa by’igihe kirekire muri banki z’ubucuruzi.

Bwana Jack Kayonga avuga ko yishimira uko ikigega gikomeza gukura ariko agasaba Abanyarwanda gukomeza kugitangamo imisanzu ngo kirusheho gukura.

Yongeyeho kandi ko abashinzwe ikigega hari imigambi itandukanye bafite ahazaza igamije gukomeza kuzamura ikigega nko kurushaho kwegera Abanyarwanda bafite akazi mu nzego zitandukanye nabo bagatanga imisanzu yabo.

Mu 2013 Agaciro kabarirwaga agaciro ka miliyari 20.5 mbere yo kugera kuri miliyari 46 mu mpera z’umwaka ushize .

Iki kigega rero kikaba gikomeje kwitabwaho na leta igifata nk’umucungamutungo mwiza w’ibya rubanda ndetse ikaba iherutse no guha uburenganzira iki kigega bwo gucunga imigabane yayo iri mu bigo bigera kuri 30.

Kayonga akaba yarahishuye ko imigabane myinshi ya leta iri mu bigo nka Banki ya Kigali, Kinazi Cassava Plant no mu bindi kuri ubu yashyizwe mu biganza by’Agaciro Development Fund.

Iki kigega kuri ubu kikaba giteganya kuzajya cyunguka miliyari 3 buri mwaka mu misanzu mishya ya buri mwaka mu gihe kizajya kinakira inyungu iri hagati y’9 na 10 ku ijana ku mafaranga kizajya gishora buri mwaka.

Ikigega Agaciro cyashinzwe kigamije kwegeranya imisanzu izafasha igihugu kugera ku kwigira, kubasha kwirwanaho mu bihe bikomeye by’ubukungu no kwihutisha intego z’iterambere ry’imibereho n’ubukungu by’Abanyarwanda.

Muri Nzeri muri uyu mwaka ikigega Agaciro Development Funds kikaba cyarabaye umunyamuryango wuzuye w’ihuriro mpuzamahanga ry’ibigega nk’ibi ryitwa International Forum of Sovereign Wealth Funds (IFSWF).

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *