Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021, yafunguye ku mugaragaro icyumba cy’inama (auditorium) cyamwitiriwe kiri mu Bufaransa.
Iki cyumba nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugero) byabitangaje, giherereye mu nyubako y’ikigo gishinzwe kurwanya kanseri yandurira mu rwugano ngogozi, IRCAD.

Ikigo IRCAD cyashinzwe n’Umufaransa, Prof. Jacques Marescaux Nshuti, wari witabiriye uyu muhango wo gufungura iki cyumba.


Hari ibindi bikorwaremezo Perezida Kagame yagiye yitirirwa, birimo hoteli y’inyenyeri eshatu yitwa Kagame Hotel Ltd iherereye mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.
Iyi hoteli igeretse 8 imaze imyaka irenga 15.
Hari kandi umuhanda w’ibilometero 3.5 witwa ‘Paul Kagame Road’ uherereye mu murwa mukuru wa Malawi, Lilongwe. Uyu watashywe ku mugaragaro mu 2007.
Muri Seminari Nkuru iri muri Diyosezi Gatolika ya Zomba iri muri Malawi, naho hari icyumba cyitiriwe Paul Kagame, kikaba kiraramo abanyeshuri b’indashyikirwa.
Nk’uko byagiye bisobanurwa, imiyoborere myiza iranga Perezida Kagame ni yo ituma yitirirwa ibi bikorwaremezo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


