Ikinyamakuru cyo muri Uganda cyahuje jenoside n’iraswa rya Gen Kayumba Nyamwasa

Sangiza iyi nkuru

Ikinyamakuru cya leta ya Uganda cyasohoye igishushanyo (cartoon) kigaragaza umuyobozi mu idini ya kiliziya gatolika asabira imbabazi uruhare rw’iri dini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 ariko akanazisabira kuba yaragerageje kwica Gen Kayumba Nyamwasa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amagambo yanditse kuri iki gishushanyo agaragaza umuyobozi muri kiliziya agira ati “ Padiri Kagame, sinsabira imbabazi jenoside gusa ahubwo ndanazisabira ko nanagerageje kwica Lt. Gen Nyamwasa”

cartoon
Iki gishushanyo cya The New Vision yasohotse kuri uyu wa 20 Ukuboza 2016.

Iki kinyamakuru cyasohoye iki gishushanyo mu gihe Leta y’u Rwanda yasabye ko kiliziya gatolika y’i Vatican, nk’urwego rwayo ku isi gusaba imbabazi ku ruhare rwayo cyangwa rwa bamwe mu bantu bayo bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu nama y’umushyikirano ya 14 yateranye ku wa 15 na 16 Ukuboza 2016, Perezida Kagame ati “ Kiliziya Gatolika, Vatican yasabye imbabazi, ndetse ahandi itanga n’impozamarira,ntabwo byagiye ku muntu umwe gusa cyangwa batatu ngo bishyire hamwe bavuge ngo bo baranditse basabye imbabazi. Ahandi n’ubundi institution yose itarabikoze kiliziya yasabye imbabazi”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko papa nk’umuyobozi wa kiliziya ku isi ari we ukwiye gusaba imbabazi, bitandukanye n’uko itsinda ry’Abepisikopi mu Rwanda ryakwihuza rikavuga ngo risabiye imbabazi bamwe mu bantu ba kiliziya bijanditse muri jenoside
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umukuru w’igihugu avuga ko nk’uko n’ahandi henshi nko muri Amerika na Australia hose kiliziya yagiye isaba imbabazi kandi ibyari byahabereye bikaba bidafite uburemere nk’ubwa Jenoside yakorewe Abatutsi ari nako bikwiye kugenda k’u Rwanda.
Ikinyamakuru cya The New Vision kikibona umwuka mubi wakuruwe n’iki gishushanyo ndetse bamwe banabisesenguramo gupfobya jenoside yakorewe Abaatutsi cyafashe icyemezo cyo kugisiba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *