Ikipe y'igihugu “Amavubi” yamenye itsinda ryayo mu gushaka itike ya CAN 2019

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Amavubi FC, yaraye imenye itsinda izaba ibarizwamo mu mikino y’amajonjora yo guhatanira kwitabira igikombe cy’Afurika mu mwaka wa 2019
Tombora yabereye mu gihugu cya Gabon ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Mutarama 2017 u Rwanda rwisanze mu itsinda ririmo amakipe abiri yo mu burengerazuba bw’Afurika ahamenyereweho kuza imbere mu mupira w’amaguru
U Rwanda ruri mu itsinda ririmo amakipe ane (4): Cote d’Ivoire, Guinee, Centrafrica n’u Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni amakipe abasesenguzi basanga adakanganye cyane kuko uretse Cote d’Ivoire andi makipe yose asa n’ari ku rwego rw’u Rwanda, gusa iyi Cote d’Ivoire nayo u Rwanda rwayitsindiye i Kigali mu gikombe cy’Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN)
U Rwanda rwamenye itsinda riuherereyemo mu gihe rwanasubiye inyuma umwanya umwe ku rutonde ngauka kwezi rwa FIFA aho yavuye ku mwanya wa 92 ager ku mwanya wa 93.
Imikino y’amajonjora muri aya matsinda yatombowe izatangira ku wa 05-13 Kamena 2017, kugeza iki gihe nta yindi mikino u Rwanda ruzaba rwari rwakitabira ndetse kuri ubu nta numutoza ikipe y’igihugu ifite.
sug
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *