Ikipe y’igihugu Amavubi yaba yamaze kubona umutoza mushya

Sangiza iyi nkuru

Umugabo Antoine Hey w’imyaka 46 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’u Budage niwe wabashije gutsinda ikizamini cyo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru jeunafrique. Gusa ku ruhande rwa Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda ho nta kiratangazwa.
Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba, uwatsinze iri piganwa aba yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gutsinda abandi bagenzi be 2 barimo Raoul Savoy wo mu gihugu cy’u Busuwisi na Rui Aguas wo muri Portugal bari bahanganye muri iri piganwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iri piganwa ryakabaye ryarabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gashyantare 2017, nyuma riza gusubikwa ku buryo butunguranye.
Antoine Hey yaba abaye umutoza w’amavubi nyuma yo kuzenguruka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika nka Lesotho (2004-2006), Gambie (2006-2007), Liberia (2008-2009), Kenya (2009), ikipe ya Monastir yo mu gihugu cya Tuniziya muri (2007) ndetse EL-Merreikh yo muri Sudani muri (Ugushyingo 2016-Mutarama 2017), aho yagiye akora akazi nk’aka ari na ho yakuye ubunararibonye mu gutoza mu mupira w’amaguru.
Uretse aya makipe yo ku mugabane w’Afurika yakunze kwizimbaho, yanakiniye amakipe akomeye nka Birmingham City Fortuna Dà¼sseldorf ndetse na Schalke 04.
Ibi ni bimwe mu bigaragaza ko nubwo uyu mugabo akomoka mu gihugu cy’u Budage ariko asa n’uwakunze kubarizwa ku mugabane w’Afurika kuko ariho yagiye yibanda gukorera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba batoza batatu nibo babshije guhatana mu ipiganwa rya nyuma mu gihe Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda yari yakiriye amabaruwa agera kuri 52 ku ikubitiro y’abashaka guhatanira aka kazi bamwe bakaza kugenda bakurwamo n’amajonjora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *