Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane nibwo ikipe y’igihugu ya Brasil yakiriye iya Argentine mu mukino wo guhatanira kuzitabira igikombe cy’isi mu mwaka wa 2018.
Uyu mukino ni umwe mu mikino yoroheye ikipe ya Brazil yaje no kuwutsindamo ibitego 3:0, ibintu byatunguye abatari bake bahereye ku magambo aba yavuzwe mbere y’uyu mukino ufatwa nk’uruta iyindi yose ijya ibera muri Amerika y’amajyepfo.
[ad id=”44145″]
Muri uyu mukino hari hitezwe nk’ibisanzwe kureba guhangana kw’abagabo babiri aribo ba Kapiteni b’aya makipe Lionel Messi wa Argentine na Neymar Junior wa Brazil dore ko aba bombi basanzwe bahurira mu ikipe ya Barcelone FC yo muri Espagne.
Bitandukanye n’ibyari byitezwe uyu mukino wagoye Messi mu gihe mugenzi we we yari ari mu byishimo bikomeye kuko yaje no gutsinda igitego muri uyu mukino.[ad id=”44145″]
Messi akomeje kutoroherwa n’ibihe bye mu ikip y’igihugu nyuma y’uko aherutse no gutangaza ko asezeye muri iyi kipe ubwo yatsindwaga na Chile gikombe cy’Amerika y’Amajyepfo.

[ad id=”44145″]


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com


