Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko ikipe yari ihagarariye igihugu mu mikino y’amagare irasesekara ku kibuga cy’indege cya Kanombe. Ni nyuma y’uko irushanwa ry’amagare muri Kameroni, “Tour du Cameroun” ryavanweho. Ni ubutumwa bwaciye ku rubuga rwayo rwa Twitter.
FERWACY yatangaje ko ikipe ihagarariye u Rwanda yasubiye mu murwa mukuru w’igihugu, Yaounde. “Ikipe yacu yasubiye i Yaounde nyuma y’uko Tour du Cameroun yavanweho bitewe no kubura amafaranga azifashishwa.”
Tour du Cameroun itegurwa n’ishyirahamwe ry’amagare ku bufatanye na guverinoma y’igihugu. Minisitiri w’imari aratungwa agatoki nk’uwagize uburangare mu itegurwa ry’iri rushanwa kubera ko ngo atigeze agaragaza ingengo y’imara y’amafaranga rizatwara.
Uhagarariye iri shyirahamwe kandi yongeyeho ko bashyizeho uruhare rwabo rwose mu mitegurire y’irushanwa, ariko ikibazo kiba icy’amafaranga yagombaga guturuka muri Minisiteri y’imari.
Minisitiri wa siporo, Pierre Ismael Bidoung, yagize ati “Minisiteri y’imari yahuye n’ikibazo.
Team Rwanda yari izahatana n’amakipe arindwi harimo ayo muri Afurika n’i Burayi. Abakinnyi bari berekeje muri Kameroni ni batandatu, ari bo: Nsengimana Jean Bosco, Uwizeyimana Bonaventure, Gasore Hategeka, Ruberwa Jean Damascene, Tuyishimire Ephrem na Hadi Janvier.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Jean de Dieu Tuyizere


