Ikipe ya APR yegukanye intsinzi nyuma yo kongera gutsinda ikipe ya Rayon Sports Fc mu mukino wari wabihuje kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017, uyu mukino ukaba wari uw’irushanwa ry’igikombe cy’Intwari.
Ikipe ya APR Fc yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 9 w’igice cya mbere ari na cyo cyayihesheje intsinzi yo kwegukana Miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda, naho ikipe ya Rayon Sports ikaba yahawe igihembo cya Miliyoni imwe n’igice gusa.
Iki gitego kimwe cyatsinzwe n’umukinnyi Elive Rugwiro, igice cya mbere cyiza kurangira ari igitego kimwe cya APR ku busa bwa Rayon Sports.
Igice cya kabiri cyaranzwe na kufura ndetse na za corner ku ruhande rwa APR Fc, ariko umunota wa 90 urangira ikipe ya APR ikiyoboye irushanwa n’igitego cyayo kimwe.
Ni inshuro wabarira ku ntoki aya makipe yombi y’amakeba ahurira mu mukino wa gicuti aho bimenyerewe ko ahurira gusa mu mikino ya shampiyona cyangwa se indi mikino iri kuri gahunda y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Mu mukino uheruka na bwo ikipe ya APR Fc yari yatsinze Rayon Sports igitego kimwe cyatumye binganya umwanya mu gihe ikipe ya Rayon Sport ariyo yari iyoboye irushanwa naho APR ikaza iyikurikiye.
Bimenyerewe ko amakipe akina ku munsi w’intwari nk’uyu, mu rwego rwo kwegeranya amafaranga azafasha ingabo zakomerekeye ku rugamba ndetse no kwishima muri rusange hizihizwa umunsi mukuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


