Ikipe y’umupira w’amaguru ya Chapecoense FC yahawe igikombe gikinirwa n’amakipe yo muri Amerika y’Amajyepfo (South American Cup) idakinnye nyuma y’uko iyi kipe yari yakoze impanuka y’indege abakinnyi n’abandi bantu bayo 73 bakahasiga ubuzima.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 05 Ukuboza 2016 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika y’Amajyepfo ryatangaje ko ikipe ya Chapecoense FC yapfushirije abakinnyi, abayobozi n’ abakunzi mu mpanuka y’indege yabaye ku wa ari yo ihabwa igikombe yari igiye gukinira ubwo impanuka yabaga hatiriwe habaho umukino.
Ibi ngo biri mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo iyi kipe kuri ubu iri mu bihe bitoroshye byo kunamira abakinnyi n’abantu bayo baguye mu mpanuka y’indege ya LaMia Flight 2933.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]


Chapecoense FC ihawe iki gikombe nyuma y’uko n’umuyobozi w’igike ya Atletico Nacional yagombaga gukina na Chapecoence nawe yari yohereje ibaruwa yo kwihanganisha Chapecoense FC anavuga ko bitabatera impunwe mu gihe iki gikompe cyahabwa Chapecoense FC
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


