Ikipe ya Portugal yatangaje ku mugaragaro umutoza usimbura Fernando Santos

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Portugal yatangaje Roberto Martínez nk’umutoza mushya uzayitoza nyuma y’igenda rya Fernando Santos wayitozaga kugeza ubwo yasezererwaga mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi.

Roberto Martínez wahoze atoza amakipe atandukanye nka Wigan, Everton, ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi, ni we waramukijwe inshingano zo gutoza Portugal. Yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ine.

Nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal ryatangaje Martínez, yahise agirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Yagize ati: “Nejejwe cyane no kuba hano. Nishimiye guhagararira imwe mu makipe afite impano zikimeye ku isi. Kuva navugana na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano, niyumvishaga neza ko hari umushinga uhamye. Numvaga koko ko hari byinshi byitezwe ndetse n’intego zagutse, icyakora hari itsinda rigari federasiyo yashyizeho ngo dufatanye kandi ndizere ko nidufatanya tuzagera kuri izo ntego zose”.

Roberto Martínez yatwaranye igikombe cya FA Cup cyo mu Bwongereza na Wigan Athletic muri 2013. Yamaranye n’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi imyaka itandatu, aho yayihozaga kenshi ku gasongero k’urutonde ngarukakwezi rwa FIFA, ayihesha umwanya wa gatatu mu gikombe cy’isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya, ayigeza muri kimwe cya kane cya Euro 2020.

Gusa Martínez yaje kwitwara nabi cyane muri Qatar, aho batsinze umukino umwe musa mu mikino itatu, bituma basezererwa batarenze amatsinda.

Uyu mutoza nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana n’u Bubiligi. Ahawe inshingano yo gutoza iya Portugal iherutse kugera muri kimwe cya kane cy’igikombe cy’Isi nyuma yo gushengurwa n’iya Morocco yayandikiyeho amateka ikabatsinda igitego kimwe ku busa.

Gusezererwa n’ikipe ya Morocco byatumye Fernando Santos asezera muri iyi kipe yari amaze imyaka 8 ayitoza.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ikipe ya Portugal yatangaje ku mugaragaro umutoza usimbura Fernando Santos
    Komerezaho Mr Iyamarere
    Raise duterwe ishema ninkuru nkizi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *