Ikipe y’ abagore ya Volleyball ikinirwa ku mucanga niyo yo nyine izahagararira Afurika mu mikino ya Commonwealth iteganyijwe gutangaira kuva kuwa 4 kugeza kuwa 15 Mata 2018 mu Mujyi wa Queensland muri Australie.
Abanyarwandakazi ,Charlotte Nzayisenga na Denyse Mutatsimpundu batsinze imikino nyuma yo kwegukana umudari w’ izahabu wiswe « CAVB Beach Volleyball Cup 2017 » imikino yabereye i Maputo muri Mozambique muri Gicurasi 2017.
Si ibyo gusa , kuko abakinnyi , Charlotte Ndayisenga na Denyse Mutatsimpundu baherutse no kwitabira igikombe cy’ isi cya Volley ikinirwa ku mucanga muri Kanama 2017 cyabereye muri Autriche ariko batsindwa imikino yose.
Aba babiri bamaze kwegukana ibikombe bya Afurika mu mikino yaberaga i Lomé muri Togo ariko ntibashobora kwitabira imikino y’ igikombe cy’ Isi 2018 cyabereye muri Canada bitewe ni uko iki gihugu cyabimye ibyangombwa(visa).
Charlotte Nzayisenga yakinnye shampiyona yo mu Rwanda akinira ikipe ya « Rwanda Revenue Authority » ndetse na mugenzi we Denyse Mutatsimpundu akinira APR VC nyuma yo gutera imbere bakitabira imikino ya Afurika aho begukanye umudari w’ izahabu mu mwaka wa 2015 ubwo batsinda Sierra Leone 2-0 ku mukino wirangiza bibaha ticket yo kwitabira imikino ya Commonwealth.
Dore amatsinda y’ imikino ya Vollybayall ikinirwa ku mucanga ya Commonwealth izabera Australie
Itsinda A:
Australie, à‰cosse, Grenade et Chypre
Groupe B:
Canada, Angleterre, Trinité-et-Tobago et Fidji
Groupe C:
Nouvelle-Zélande, Vanuatu, Singapour et Rwanda.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho
Assumpta Gema/Bwiza.com


