Ikoreshwa ry’amashashi: EAC ngo ikwiye guhitamo ubuzima bw’abaturage cyangwa amafaranga

Sangiza iyi nkuru

Inama y’Inteko ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yari imaze ibyumweru bibiri ibera mu Rwanda guhera kuwa 06 Werurwe, yasojwe hadatowe itegeko rica ikoreshwa ry’amashashi abangamira ibidukikije muri aka karere.

Iyi ngingo ikaba ari yo yateje impaka ndende kurusha izindi zizweho muri iyi nama ya gatanu y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yaberaga I Kigali mu Rwanda. Itegeko ryo guca ikoreshwa ry’amashashi rikaba ryari ku murongo w’amategeko azigirwa muri iyi nama, ariko abadepite bagize iyi nteko basoje imirimo yabo iri tegeko ridatowe.

Muri iyi nama humvikanye cyane impaka zitigeze zigera ku mwanzuro, aho abadepite batandukanye bagaragaje ko bashyigikiye icibwa ry’amashashi, ariko igihugu cya Tanzania cyo kigaragaza ko kitaratangaza aho gihagaze kuri iri tegeko nyamara cyarahawe umwanya uhagagije nk’ibindi bihugu bigize uyu muryango.

Hon. Martin Ngonga umwe mu bahagarariye u Rwanda muri EALA, avuga ko kuba igihugu kimwe muri bitanu bigize EAC ari cyo cyaciye ikoreshwa ry’amashashi bigitera ingorane.

Yagize ati: “ Mu gihe igihugu kimwe muri bitanu cyangwa bitandatu cyamaze guca amashashi ahandi bakiyakoresha, uretse n’ingaruka bifite ku buzima bw’abantu, ku bidukikije, ariko no mu rwego rw’ubucuruzi iyo abacuruzi bamwe mu karere bemerewe gukoresha amashashi abandi batabyemerewe, bivuga ko nta buringanire buba buhari mu isoko rusange duhuriyeho twese. Hari abo biba bibangamiye n’abandi bikabaha inyungu .”

Uretse igihugu cya Tanzania kitaragaragaza aho gihagaze kuri iri tegeko, ihuriro ry’abikorera cyane cyane muri Tanzania na Kenya, nabo ntibarashyigikira ko iri tegeko ryatorwa, aho bari basabye ko bongererwa igihe cyo kuganira kuri iri tegeko no kuritangaho ibitekerezo.

Umwe mu badepite bagize Eala ukomoka muri Uganda, Suzan Nakawuki, avuga ko EAC ikwiye guhitamo neza, igahitamo amafaranga cyangwa ubuzima bw’abaturage bukomeza kwangizwa n’ingaruka z’ikoreshwa ry’amashashi abangamira ibidukikije.

Hagati aho ariko, amakuru dukesha itangazamakuru ryo muri Kenya nk’ikinyamakuru nka Daily Nation ndetse na the Star, aravuga ko iki gihugu cyo cyafashe icyemezo cyo guca ikoreshwa ry’amashashi guhera mu kwezi kwa Nzeri muri uyu mwaka. Minisitiri w’ibidukikije w’iki gihugu akaba avuga ko kuva icyo gihe bizaba bibujijwe gukoresha amashashi, kuyakora mu nganda, no kuyatumiza hanze y’igihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *