Ikosa rikomeye umugore akora mu buzima ni ukwizirika ku mugabo uguca inyuma- Zari Hassan

Sangiza iyi nkuru

Zari Hassan, wahoze ari umugore w’icyamamare muri muzika, Diamond Platnumz nyuma bakaza gutandukana bapfa ubushurashuzi bwa hato na hato, kuri ubu aragira inama abagore bizirika ku bagabo babaca inyuma bizeye kuzabahindura.

Zari uvuga ko hari abagore benshi bacibwa inyuma n’abagabo babo bagakomeza guhatiriza bizeye ko bazabahindura nyamara ibi ngo bisa nk’ibidashoboka kuko umugabo waguciye inyuma adashobora guhinduka.

Zari Hassan Diamond Platnumz and Hamisa Mobeto
Mobetto iburyo, intandaro y’itandukana rya Zari na Diamond

Ubwo yaganiraga n’umwe mu bafana be kuri Instagram, yamubajije impamvu atababarira Diamond ngo basubirane, maze  amusubiza ko yakomeje kubana na we [Diamond] yizeye ko azahinduka akaguma hamwe, gusa si ko byaje kugenda kugeza afashe umwanzuro wo gutandukana na we.

Yagize ati”…Nakomeje kwereka Diamond urukundo rurenze nzi ko azahinduka, gusa ntibyakunze, ikosa umugore azakora ni ukugumana n’umugabo abizi ko amuca inyuma”.

Kuva Zari yatandukana na Diamond tariki 14 Gashyantare 2018, urukundo rwabo rwakomeje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru, ahanini bivugwa ko bazasubirana vuba, gusa magingo aya amezi 4 arihiritse nta wuhuye n’undi amaso ku yandi.

Mu minsi ishize Diamond yemeye ko ajya afata umwanya akajya kureba abana be muri Afuka y’Epfo, gusa ntabwo yari yagaragara ari kumwe na Zari cyangwa abo bana kuva batandukana.

Zari Hassan ubu ahugiye mu bikorwa by’ubucuruzi asanzwe akora afatanya no gucunga imitungu yasizwe n’uwari umugabo we mukuru, Yvan Ssemwanga witabye Imana umwaka ushize, iba muri Afurika y’Epfo ari naho uyu Zari aba.

z
Barisanishaga n’ubwo Diamond atanyuzwe akamuca inyuma
zzzz
Bagikundana ntibasiganaga
zari na di
Urukundo rwabo rwarasakaye cyane
Batandukanye babyaranye kabiri

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *