Imana irakunda kandi ikanga: Umupasiteri wasabiye abatinganyi kwicwa

Sangiza iyi nkuru

Umushumba w’itorero yobokamana akaba n’umupolisi muri Amerika yavuze ko abashakana bahuza ibitsina bakwiriye kwicwa ngo ‘kuko Imana ikunda kandi ikananga’.

Aya magambo yayatangaje ku wa 2 Kamena ariko yatangiye gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga ejo hashize. Ni amashusho yatangiye yashyizwe bwa mbere kuri rukuta rwa Facebook rw’itorero rye ryitwa ‘All Scripture Baptist’, agaragaza Fritts asomera itorero ubutumwa muri Bibiliya, imbere ye hari igikombe cy’icyayi.

Grayson Fritts uvuga ko akurikiza amahame ya Bibiliya, yabwiye itorero ati: ” Hicwe abaryamana n’abashakana bahuje ibitsina.”

Mu butumwa bwe kandi, Fritts yavuze ko Bibiliya yivugira ko Imana ifite ububasha, yabuhaye ubuyobozi bw’abantu, iha ububasha abapolisi ngo bafunge bene aba bantu.

Ati: ” Ni ko bikwiriye kugenda, tugomba kugenda tukubahiriza amategeko (tukayashyira mu bikorwa). Bacirwe urubanza, icyaha nikibahama, bicwe.”

Abantu batandukanye biganjemo abayobozi bagize ibyo bavuga kuri ubu butumwa bafashe nk’ubwuje urwango kandi bukaba icyaha gihanwa n’amategeko.

Umucamanza, Charme Allen ati: ” Nasanze ubutumwa bwa Fritts bwuje urwango mu bantu.”

Hari n’umuturage wasize ubutumwa iruhande rw’urusengero buvuga ngo: ” Nyakubahwa Fritts, sinzi uko byakugendekeye uyu munsi. Ni umuturanyi wawe.”

Tom Spangler, umuyobozi wa polisi muri Knoxville urusengero rwa Fritts ruherereyemo yavuze ko buri muturage agomba uburinzi nta n’umwe uhohotewe.

Fritts ngo yari amaze ibyumweru bibiri asabye ikiruhuko mu gipolisi ku buryo bw’imburagihe ku mpamvu y’uburwayi. Ubwo yabazwaga ko magambo yatangarije mu rusengero, yemeje ko nta kosa yakoze kandi atigeze ahubuka.

Iperereza ryatangiye gukorwa kuri Fritts kugira ngo ajyanwe imbere y’ubushinjacyaha.

The Independent/UK

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *