Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda avuga ko Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana kuwa Gatanu yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku bw’umugambi w’Imana, bityo ko kuba Imana imwisubije ari igihe cy’uko Abanyarwanda bazirikana gukurikiza umurage we. Padiri Ubald Rugirangoga, yagize uruhare mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge kandi akabivuga anabikora. Mu butumwa bwa Cardinal Kambanda kuri Twitter ati ” Padiri Ubald Rugirangoga, Imana yamuduhaye yamwisubije none imwakire, aruhukire mu mahoro. Imana yamurokoye Jenoside yakorewe abatutsi imufitiye umugambi wo gusana imitima, gufasha abantu kwiyunga n’Imana, umuntu kwiyunga na we ubwe.” Kambanda avuga ko yagize uruhare mu kongera kubaka umuryango mugari nyarwanda, ngo ” Reka dusigasire umurage we.” Padiri Rugirangoga yitabye Imana nyuma y’amezi atari make avurirwa muri Amerika. Yakunze kugira ubutumwa atanga ku bakristu no mu gihe cy’uburwayi.

2 Responses
Imana yamurokoye Jenoside yakorewe Abatutsi imufitiye umugambi- Cardinal Kambanda avuga Padiri Ubald
Ariko birambabaza kubona abitwa ko Ari abahanga mubya teologie aribo njiji kuri bibiliya!
Ubwo Koko ibyo binyoma wigisha ukanabikwirakwiza si ukuyobya abantu Koko!!!
NGo IMANA yamwishubije!
Dutekereze kuri ibi
1iyo uvuze ucyo utuma abantu numva ko IMANA ariyo yica abantu
2ariyo iteza abantu imibabaro,indwara n’impfu zabantu kd satani niwe uri hejuru yibyo byose
UBuse IMANA niyo yateje génocide ngo yisubize abarenga millions bayiguyemo!
UBuse IMANA niyo yateje covid ngo yisubize Abo yica!!!
IMANA ni urukundo si ingome
Uwo cardinal asubire kwiga Bible