Imana yatsindiye Shitani muri RGB igitego cy’umutwe

Sangiza iyi nkuru

RGB nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere mu Rwanda, yahakanye amakuru yari amaze iminsi mu itangazamakuru avuga ko yemera kwandika byemewe n’amategeko imiryango cyangwa amadini ya Shitani.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize ahagaragara kuri uyu wa 24 Werurwe, RGB yavuze ko imiryango ishingiye ku idini yandika ikemererwa gukorera mu Rwanda ari isanisha abantu n’Imana. Ngo ni isenga Imana-Rurema Isumbabyose, ikunda abantu ikabayobora ku byiza; ya yindi Abanyarwanda bavuga ko yirirwa ahandi igataha I Rwanda iyo bashaka kugaragaza ko ari isoko y’amahoro n’umugisha.

CeYq-FrXEAAX4fZ

Amategeko y’u Rwanda ngo atanga uburenganzira busesuye bwo gushing no gusengera mu idini buri wese yihitiyemo. Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 37, risobanura iby’ubu bwisanzure. By’umwihariko, Itegeko No 06/2012 ryo kuwa 17 Gashyantare 2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku idini mu Rwanda riha buri wese uburenganzira bwo gusengera mu idini ashaka mu gihe bitanyuranye n’umuco mbonezabupfura w’Abanyarwanda kandi bitabangamiye ituze n’umutekano w’Igihugu.

Hashingiwe kuri ibi biteganywa n’amategeko rero, RGB ivuga ko idashobora kwandika Idini rya Shitani nk’umunyamuryango ushingiye ku idini.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *