Imana yo mu ijuru niyo yatubera umugabo, nta wateye u Rwanda aturutse i Burundi- Ntahiraja Terence

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi, Bwana Ntahiraja Terence avuga ko ibyo u Rwanda rutangaza ko abaruteye ariho baturutse, ari ibinyoma.

Leta y’u Burundi yisobanuye mu gihe itangazo polisi y’u Rwanda yageneye abanyamakuru ku wa 2 Nyakanga 2018, yagaragaje ko abagabye igitero mu ijoro ryo ku wa 1 Nyakanga, mu mu mudugudu wa Cyamuzi, Akagari ka Ruhinga, Umurenge wa Nyabimata ho mu karere ka Nyaruguru, bari baturutse mu Burundi.

Polisi y’u Rwanda yagize iti “Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki.

Bibye ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije  gutera ubwoba abaturage. Bashimuse bamwe mu baturage babatwaza ibyo bibye, baza kubarekura bamaze kotswa igitutu n’abashinzwe umutekano bahise batabara,…

Ntahiraja Terence avuga ko nta gitero cyagabwe mu Rwanda giturutse mu Burundi, ati “Twebwe mu Burundi bwacu hari amahoro n’umutekano, ntibwigera butera ingorane igihugu bihana imbibi,… ni ukuri n’Imana yo mu ijuru niyo izatubera umuhamya”.

Umunyamakuru wa BBC amubajije niba nta mujura cyangwa undi wese witwaje intwaro waba yaraturutse ku butaka bw’u Burundi akajya mu Rwanda; yabiteye utwatsi.

Ati “ Reka daaaaaaa!!! Ahubwo inkuru nshyashya twababwira ni uko Abarundi birirwa birukanwa bangirwa kuba impunzi,… niyo nkuru nshyashya tuzi, naho ngo aho uburundi bwaba buteza ibibazo, ibyo ni iremekanya, ni ikinyoma cyambaye ubusa”.

Mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira ku wa 20 Kamena 2018, nabwo abantu batamenyekanye bitwaje intwaro bagabye igitero muri uyu murenge wa Nyabimata, Akagali ka Nyabimata, Umudugudu wa Rwerere, bica abaturage babiri bakomeretsa abandi batatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *