Imanza z’abakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge zigiye kujya ziburanishirizwa n’inkiko zibifitiye ububasha aho icyaha cyakorewe nk’uko byagendaga ku muntu ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi nk’uko byemezwa na Polisi y’Igihugu.
IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko hamwe n’inzego z’ubutabera, babyumvikanyeho, urwo rwego rw’umutekano avugira rwifuza ko imanza z’abantu baba bafatiwe mu bikorwa byo kunywa, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge, zatangira kujya zibera aho icyaha cyakorewe.
Akomeza asobanura ko ibyo byatuma abaturage babibonereho isomo ndetse bakamenya uburemere bwo gukoresha ibiyobyabwenge n’ingaruka bifite ku muryango nyarwanda, cyane ku wabifatanywe n’ibihano abona n’icyo bitwara umuryango asize haba mu bukungu bwawo n’imibanire y’abawugize.
Ibi IP Kayigi yabitangaje nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ngoma ikoze umukwabu mu Murenge wa Kazo, Akagari ka Gahurire mu rukerera rwo ku italiki ya 29 Gashyantare, maze igafata ibiyobyabwenge birimo ibiro 6 by’urumogi, litiro 731 z’inzoga z’inkorano zitemewe, ndetse n’ibikoresho byifashishwaga mu guteka iyo kanyanga no gukora izo nzoga zitemewe nk’uko inkuru y’urubuga rwa polisi ikomeza ivuga.
Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Tubibutse ko hashyirwaho gahunda y’uko imanza z’ubwicanyi zajya ziburanishirizwa mu ruhame aho icyaha cyakorewe, byari muri gahunda yo gufasha abaturage gusobanukirwa uburemere icyo cyaha gifite bityo bakarushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha bitaraba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Bwiza.com


