Imashini zo mu ruganda rw’itabi rwo kwa Rwigara zagurishijwe asaga Miliyari n'igice mu cyamunara

Sangiza iyi nkuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Kamena 2018, nibwo imashini zo mu ruganda rwakoraga itabi,  Premier Tobacco Company rukaba ari urwo mu muryango wo kwa Asinapol Rwigara zatejwe icyamunara ku mafaranga asaga Miliyali 1,7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Izi mashini zaguzwe n’ ikigo cyitwa MM & RGD Company Ltd gihagarariwe na Olivier Udahemuka iki kigo kikaba cyaziguze Miliyari imwe na Miliyoni 797.

Iyi cyamunara yari ihagarariwe n’umuhesha w’inkiko w’Umwuga, Me Habimana Védaste, izi mashini zikaba zagurishijwe nyuma y’uko mu minsi yashize hagurishijwe amakarito ibihumbi y’itabi ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo kwishyura imisoro isaga Miliyari 6 uwo muryango ubereyemo leta y’u Rwanda.

Muri iyi cyamunara, Anne Rwigara uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi mu muryango wa Rwigara yavuze ko batishimiye igiciro izi mashini ziguzweho, avuga ko agaciro k’imashini zabo gakubye nibura inshuro eshanu amafarnga zagurishijweho.

Yagize ati “Turacyanze nk’ikigo cya Premier Tobacco Company, igiciro twebwe ntabwo tucyemera.”

Ni mu gihe ariko ku rundi ruhande, Umuhesha w’inkiko we yavuze ko kwanga iki giciro cyo muri cyamunara ari uburenganzira bwabo, itegeko rigena ko kugira ngo wange igiciro ari uko kiba kitagejeje kuri 75% y’igiciro cyahereweho muri cyamunara.

Mu mpera za Werurwe uyu mwaka ni bwo amakarito manini 7195 y’itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ yatejwe cyamunara, rigurwa na Murado Business Ltd, amafaranga y’u Rwanda miliyoni 512.

 

Ni ukuvuga ko hamaze kuboneka miliyari 2 na miliyoni 309 Frw muri miliyari esheshatu uyu muryango wishyuzwa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *