Umukinnyi mushya wa APR FC, Tuyisenge Arsene warase penaliti ku mukino wa nyuma muri Cecafa Kagame Cup bigatuma ikipe ye itakaza igikombe, yagize icyo atangariza itangazamakuru ubwo yageraga mu Rwanda.
Arsene yahushije penariti yatumye APR FC ibura igikombe cya CECAFA Kagame Cup cyaberaga muri Tanzania, mu mukino wa nyuma wabaye ku cyumweru gishize aho batsinzwe na Red Arrows kuri penaliti 10-9.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri nibwo APR FC yageze mu Rwanda aho uyu musore yahise atangaza byinshi byamubayeho nyuma yo kurata Penaliti.
Yagize ati: “Ni urugendo rwagenze neza twagerageje gukora ibishoboka byose n’ubwo navuga ko ku munota wa nyuma bitagenze neza kubera amahirwe, ariko muri make twitwaye neza buriya niho urugendo rwari rugarukiye ariko ibyiza biri imbere”.
Ku bijyanye no guhusha penaliti Arsene yavuze ko nyuma yaho abakinnyi bamubaye hafi, ati: “Navuga ko bambaye hafi, baranyegera kuko njye kubyakira byari byananiye kuko ari ubwa mbere byari bimbayeho, abakinnyi bambaye hafi bambera umuryango, kandi naho tugeze baranyakiriye. Ntabwo nibuka umuntu waje mbere nkihusha penariti kuko nari mu gahinda, gusa numvise amajwi menshi ambwira ngo bibaho, ni ibintu bisanzwe.”
Rutahizamu Tuyisenge Arsene ni mushya muri APR FC kuko yayigezemo mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri Rayon Sports.


