1717476635056-9570711717476906.jpg

Imbamutima za Cristiano Ronaldo kuri Mbappé wagiye muri Madrid

Sangiza iyi nkuru

Cristiano Ronaldo yatangaje ko azishimira kubona Kylian Mbappé i Santiago Bernabeu nyuma yuko asinye muri Real Madrid.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo abakunzi b’umupira w’amaguru bumvishe ko Mbappé yamaze gusinya muri Real Madrid amasezerano y’imyaka 5.

Ku mugoroba nibwo Madrid yasohoye itangazo ivuga ko bumvikanye na Mbappé ko azayikinira guhera mu mwaka utaha w’imikino kuzageza muri 2029.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Mbappé na we yashyizeho amafoto ya kera akiri muto yagiye kuri sitade ya Real Madrid ndetse hari n’aho ari kumwe na Cristiano Ronaldo yakuze afana.

Munsi yayo yanditseho ati: “Inzozi zibaye impamo. Ndishimye kandi ntewe ishema no kujya mu ikipe y’inzozi zanjye ya Real Madrid. Nta muntu n’umwe wakumva uburyo nishimye ubungubu”.

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal na Al Nassr ndetse akaba yaranakiniye Real Madrid, Cristiano Ronaldo nawe yerekana amarangamutima ye abinyujije kuri ubu butumwa bwa Kylian Mbappé, atanga igitekerezo aho yanditse ati: “Igihe cyanjye cyo kukureba, nshimishijwe no kuzabona umurikira Bernabeu”.

Cristiano yakinnye muri Real Madrid kuva muri 2009 kugeza muri 2018, ayikinira imikino 292 atsindamo ibitego 311.1717476635056-9570711717476906.jpg1717476630289-7694411717476906.jpg1717476637097-206441717476906.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *