Imbaraga zo kurimbura FDLR ku butaka bwa Congo zongeye kugarukwaho muri Loni

Sangiza iyi nkuru

Ignace Gata Mavita, uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Loni yabyukije ikibazo cya FDLR muri uyu muryango w’abibumbye, asaba ko cyahagurukirwa.
Mu nama ya Loni yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2017 , Ignace Gata Mavita nibwo yasabye ko izi nyeshyamba za FDLR n’izo muri Sudan y’Amajyepfo ziri muri Congo zahagurukirwa zigasubizwa mu gihugu zikomokamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Leta ya Congo umwaka ushize mu Ukwakira, nibwo yasabye MONUSCO kuvana vuba izi ndwanyi ku butaka bwa Congo, Ignace Gata akaba ahamya ko imbaraga zakoreshejwe zitari zihagije kugirango ikibazo gikemuke.
Ikindi kandi ngo imbaraga za FARDC itewe ingabo mu bitugu na MONUSCO ntacyo zagezeho kigaragara muri 2016, uyu mwaka ngo zikaba zigomba kongerwa ikibazo kigakemuka,
Ikibazo cya FDLR kimaze imyaka n’imyaka muri RDC, ariko nta muti wari waboneka ngo kirangire. Ubwo M23 yatsindwaga mu mpera za 2013 nibwo byatangazwaga ko FDLR ariyo igiye gukurikira ariko na n’ubu ntacyagezweho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.Com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *