Umurambo wa René Pacifique Ntwari, w’imyaka 20 y’amavuko, watoraguwe mu gace ka Busoni, gaherereye mu Ntara ya Kirundo, Intara ikora ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Pacific Nininahazwe, umuyobozi wa Focode, umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, yatangaje ko Ntwari yabyirukiye muri komini Busoni yo mu Ntara ya Kirundo, mu mwaka wa 2013, aza kujya mu Rwanda gushakayo akazi by’umwihariko na we ahungana n’abandi Barundi bahungiye mu Rwanda kubera imvururu zakuruwe na manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza mu 2015.
Avuga ko uyu musore yashutswe n’ubutumwa bw’abayobozi b’u Burundi, bwakanguriraga impunzi gutaha ko amahoro n’umutekano byagarutse mu gihugu, atashye ngo ahita agwa mu gatego.
Ati “Mu kugaruka kwe yizeraga ubutumwa bw’abayobozi bavugaga amahoro, yishwe akatishijwe icyuma,….”.
Akomeza avuga ko yabaye akigera ku butaka bw’u Burundi, ahita agwa mu mutego y’Imbonerakure, ati “yagarutse mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018, aciye ku mupaka w’u Rwanda i Gatete, yabashije gutangaza ko yaguye mu mutego w’Imbonerakure, ku wa mbere [25/02/2018] umurambo we wabonwe hamwe n’uwundi muntu bakaswe ijosi”.
Mu gihe ntacyo inzego z’umutekano zari zatangaza ku rupfu rw’uyu musore, muri rusange abayobozi b’u Burundi batangaza ko amahoro n’umutekano ari nta makemwa nyuma y’imvururu zavutse mu 2015, ibihumbi by’abaturage bigahunga abandi basaga 1000 bakicwa.
Ibi Leta y’u Burundi ntibihuzaho n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ivuga ko nta mutekano uri mu gihugu, by’umwihariko ko abantu basaga 500 bishwe umwaka ushize, abandi barafatwa barafungwa.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



