Imfura ya Robert Kyagulanyi cyangwa Bobi Wine, umunyapolitiki akaba n’umuhanzi ukomeye muri Uganda yitwa Solomon Kampala Sekaayi aherutse kwirukanwa n’ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya St Mary’s College Kisubi, azira ikiyobyabwenge cya Marijuana.
Nk’uko radiyo Galax FM yabitangaje, Komite ishinzwe imyitwarire muri iri shuri yakoze isaka ritunguranye mu byumba abanyeshuri bararamo, bageze kuri Seekayi w’imyaka 17 y’amavuko, basanga iki kiyobyabwenge yakizingiye mu rupapuro nk’isigara n’ikibiriti mu gikapu.
Urupapuro rwirukana uyu mwana rugira ruti: “Yafatanwe Marijuana izingiye mu mpapuro nk’isigara n’ikibiriti mu gikapu cye. Ku bw’iyi mpamvu, Kyagulanyi Sekaayi Solomon yirukanywe ku ishuri guhera ku wa Kabiri tariki ya 1 Gashyantare 2022, hashingiwe ku cyemezo cyo kutihanganira imyitwarire mibi.”
Ubuyobozi bw’iri shuri kandi bwamenyesheje ababyeyi ba Sekaayi ko niyongera gukora irindi kosa, buzahita bumwirukana burundu. Buti: “Ni amahirwe ya nyuma; umwana wanyu azongera kugaragaza imyitwarire mibi, nta bundi buryo keretse kumwirukana burundu.”
Sekaayi wanigeze gufatwa amashusho ari iwabo mu rugo atumura itabi, yategetswe gusubira ku ishuri nyuma y’ibyumweru bibiri, arangije igihano.


