Ku myaka 68 y’ amavuko , Fidel Castro Diaz-Balart, umwana w’ imfura wa Perezida Fidel Castro wahoze ayobora yiyahuye ku bw’ impamvu zihungabana yari amaranye igihe kitari kinini.
Uyu munyabugenge mu by’ intwaro za kirimbuzi, bakundaga kwita “Fidelito”bisobanura Fidel mutoya yari amaze iminsi arwaye ajyanywa mu bitaro ariko azagusezererwa akajya avurwa akurikiranirwa hafi.
Iyi mfura ya Fidel Castro, Castro Diaz-Balart yabyaranye n’ umugore we w’ isezerano, Mirta Diaz-Balart yiyahuye mu gihe yari afite amateka akomeye ndetse n’ amabanga ya se.
Gusa ku rundi ruhande , Castro Diaz-Balart ntiyumvikanaga n’ ubutegetsi bwa se wabo, Raoul Castro utegeka Cuba bitewe ni uko nyina umubyara ndetse n’ umuryango we bashyigikiye politiki ya Amerika isanzwe idacana uwaka n’ abakomisiti, nk’ uko tubikesha CBC.
Biciye kuri nyina ,Castro Diaz-Balart yari afite afite barumuna be bari mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Mario Diaz-Balart uhagarariye abanya-Cuba muri icyo gihugu ndetse na Lincoln Diaz-Balart wahoze ari muri Congres ya USA.
Castro Diaz-Balart wari umuyobozi wungirije wa gahunda y’ inganda zikora intwaro za kirimbuzi muri Cuba,apfuye asize umugore n’ abana babiri.


