Imibereho myiza y’urubyiruko no kurushakira ejo hazaza heza bigomba kuba iby’ibanze — Hon Mukabalisa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 03 Kanama mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite habereye ikiganiro nyunguranabitekerezo kuri gahunda za leta zo guteza imbere urubyiruko.

Muri iki kiganiro hagaragajwe ko ikibazo cy’imirimo mu rubyiruko kitareba urwego rumwe gusa ahubwo ari inshingano ya buri wese.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, Hon. Donatile Mukabalisa yakomeje avuga ko kubungabunga imibereho myiza y’urubyiruko no kurushakira ejo hazaza heza bigomba kuba iby’ibanze.

Co644mfWcAAEEd-
Hon. Donatile Mukabalisa

Kugirango kandi urubyiruko rushobore gukora umurimo unoze rugomba kugira ubumenyi buhagije, aho Hon. Mukabalisa avuga ko urubyiruko rukwiye gufashwa kugira uburere, umuco n’ikinyabupfura ngo rube abaturage b’inyangamugayo barangwa n’imigenzo myiza.

Mukabalisa kandi avuga ko hatateganywa iterambere ry’urubyiruko hatitawe no ku buzima bwarwo, hakaba hagomba gushyirwaho ingamba zihamye zo gukumira icyorezo cya sida, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko n’icuruzwa ry’abantu ryibasira abakiri bato.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku kibazo cy’imirimo mu rubyiruko, hagaragajwe ko ari ngombwa guhanga imirimo ibyara inyungu igenewe gufasha urubyiruko no kurwongerera ubushobozi.

Kuri ubu Abanyarwanda bose barabarirwa muri miliyoni 11,8, bagizwe n’ab’igitsinagabo 48% n’abagore 52%, mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 ari 28% naho abafite imyaka 35 bakaba ari 78%.

Guverinoma y’u Rwanda ishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo no kwiga Ubumenyingiro mu rwego rwo kwiteza imbere.

Co6zjQgWEAAAh1L

“Imbogamizi ya mbere ikomeye kugira ngo urubyiruko rwihangire imirimo ni ukubona Igishoro mu bigo by’Imari”, uwo ni minisitiri w’umurimo, Julienne Uwizeye wakomeje avuga ko indi mbogamizi ya kabiri ari uko ibigo by’abikorera n’ibyigenga bidatanga imirimo ihagije ku rubyiruko.

Imbogamizi ya gatatu ku rubyiruko ku isoko ry’umurimo ni ubumenyi budahagije busabwa ku isoko ry’umurimo, indi mbogamizi ikaba urubyiruko rugitoranya akazi, rukanenga gukora umurimo runaka ruvuga ko usuzuguritse kandi nta kazi rufite.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’Udukiriro n’Inganda iwacu mu gihugu hose kugira ngo Urubyiruko rubashe kubona imirimo. Muri buri Murenge kandi hashyizweho Abajyanama mu by’Ubucuruzi 2 kugira ngo bandikire Urubyiruko imishinga,ibone inguzanyo muri banki.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *