Umuhanzi Dr Jose Chameleone wo muri Uganda usanzwe amenyerewe mu njyana ya Afro-beat, yatunguye abafana mu ndirimbo ye nshya aherutse gushyira ahagaragara yise “Sili Mijjawo”, ubwo yabanzaga kwerekana amaforo agaragara yambaye nk’uwahoze ari umwami wa Pop Michael Jackson.
Amafoto uyu muhansi aherutse gushyira ahagaraga ari kumwe n’ababyinnyi be muri iriya ndirimbo, akaba yarateje urujijo ko yaba ashaka guhindura injyana akajya aririmba muri Pop batari bamumenyereyeho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa uretse amafoto yagaragaje muri iriya mibyinire, uyu muhanzi asanzwe azwiho kuririmba indirimbo zisusurutsa abantu ndetse zikaba ari n’indirimbo zishobora korohera buri wese kuzibyina dore ko usanga zinakoreshwa mu bitaramo bitandukanye hirya no hino ku mugabane.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


